RFL
Kigali

Yari amarira n'agahinda: Bieber, Drake na Cardi B mu bihumbi 21 byasezeye Takeoff-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/11/2022 0:24
0


Take Off yasezewe nk’intwari itabarutse mu marira menshi y’ibihumbi birenga 21 byabashije kubona amatike abemerera kwinjira ahabereye uyu muhango.



Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022 ku isaha ya saa tanu z’igitondo ni bwo imiryango y’inzu y’imyidagaduro izwi nka State Farm Arena yari ifunguye.

Ni ahantu hafite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 21,000 bakaba ari nabo babashije gusezera bwa nyuma kuri Takeoff nubwo mu mihanda yose abantu bari benshi cyane.

Ubuyobozi bw’iyi nyubako bwatangaje ko amatike y'abifuzaga kwitabira [byari ubuntu] yashize mbere y’umunsi nyirizina w’uyu muhango. 

Justin Bieber, Yolanda Adams, Bryon Cage na Chloe Bailey nibo bahanzi nyamukuru basusurukije abitabiriye.

Mu byamamare byitabiriye harimo Drake, Quavo, Offset, Cardi B, Mayor Andre Dicken, Gucci Mane, Cee Lo Green, City Girls, Russel Simons, Lil Yachty n’abandi. Amafoto n’amashusho ntibyari byemewe gufatwa.

Kirsnick Khari Ball wamamaye nka Take Off yarashwe kuwa 01 Ugushyingo 2022 muri Houston, yari afite imyaka 28. Kugeza ubu ntiharagaragazwa ukekwa wa nyawe wamurashe.

Gusa hari amashusho yakomeje gukwirakwira agaragaza Takeoff ari gutongana n’umuntu mu buryo bukomeye mbere y'uko araswa, gusa ntabwo haremezwa niba uwo batonganaga ari we uhamwa cyangwa ukurikiranwe.Takeoff yitabye Imana afite imyaka 28Drake yavuze ibigwi bya Takeoff ahamya ko yari umugabo uri ku murongo

Offset wari wikomeje cyane yavuze ko Takeoff yahinduye amateka y'umuziki


Chloe Bailey yaririmbye indirimbo ya Beyonce


Mayor wa Atlanta, Andre yahaye umudari w'ishimwe Takeoff

Byari ibihe bitoroshye ku bantu bose barimo Cardi B na Offset 

Yolanda Adams yaririmbye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana

Justin Bieber mu bahanzi baririmbye 

Abanyabigwi muri Hip Hop Coach K na PTeyan Taylor ufitanye indirimbo na Migos na Ceelo Green Iyi foto ya Takeoff yafashwe mu 2019 Takeoff Ni benshi baje gusezera kuri TakeoffAhabereye umuhango wo gusezera kuri TakeoffUrupfu rwa Takeoff rwashenguye benshiUko gahunda zakurikiranyeIndege ya Drake 

Indabo ntabwo zari mubeyemewe nkuko umuryango wari wabisabye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND