RFL
Kigali

Abahanga mu by’imiti batoreye DCG (Rtd) Stanley Nsabimana kuyobora urugaga rwabo bizezwa ubufasha na Leta-AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:13/11/2022 14:13
0


Ku wa 11 Ugushyingo 2022, muri Olympic Hotel iherereye Kimironko hateraniye inama rusange y’abagize urugaga rw’abahanga mu by’imiti (National Pharmacy Council), barebera hamwe ibyagezweho kuva mu mwaka wa 2019-2022 ndetse banatora abayobozi bashya.



Uwari umuyobozi wa Komite icyuye igihe mu rugaga rw’abahanga mu  by’imiti mu Rwanda, Dr Innocent Hahirwa, yamurikiye abanyamuryango raporo y’ibyagezweho ndetse anaha ikaze umushyitsi mukuru.

Dr Hahirwa Innocent wayoboraga National Pharmacy Council

Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ububyamabanga bushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima (HRHS) wari umushyitsi mukuru, yibukije ko Leta y’ u Rwanda yahaye urugaga rw’abahanga mu by’imiti inshingano zo kurinda amategeko, icyubahiro n’ishema by’umwuga w’abahanga mu by’imiti, no kurengera ubuzima rusange bw’abaturage. 

Yakomeje agira ati “Urugaga rufite kandi inshingano zo kubungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye imyifatire myiza, ubunyangamugayo n’ubwitange bya ngombwa mu murimo w’abahanga mu by’imiti, runareba ko abarugize bose bubahiriza ibyo bashingwa n’umwuga wabo”.

Dr. Ndimubanzi yijeje ubuyobozi bw’uru rugaga ko Leta izakomeza kubafasha kugera ku ntego zo kurinda amahame agenga umwuga wa farumasi ndetse n’ubuzima bw’abaturage.

Dr Patrick Ndimubanzi aganiriza abitabiriye inama

Bwana Rutambika Noel usanzwe ari umuhanga mu by’imiti yahawe umwanya aganiriza abanyamuryango bose ku ndangagaciro z'abahanga mu by'imiti, abibutsa ko bagomba gushyira imbere Serivisi nziza baha ababagana.

Shema Ngoga Fabrice, umuyobozi wungirije w’urugaga akaba anashinzwe imyitwarire y’abahanga mu by’imiti yabibukije amahame ngenderwaho y’abahanga mu by'imiti ndetse yibutsa ibihano bitandukanye bishobora gufatirwa uwarenga kuri ayo mahame.

Bwana Shema yakomeje yibutsa abahanga mu by’imiti  ko ingingo nyamukuru z'amahame abagenga ari ukurengera ababagana bashaka Serivisi no guhesha agaciro umwuga bakora mu bihe byose.

Yavuze ko uwarenga ku mahame ashobora guhabwa ibihano birimo kwihanangirizwa, guhagarikwa amezi atatu kugeza kuri 12 cyangwa guhagarikwa gukora umwuga burundu ndetse n’ibindi yahabwa n'inzego z'ubutabera mu gihe yakoze icyaha.

Shema Ngoga Fabrice uyobora Africa Medical Supplier

Nyuma y'aho, habayeho ibiganiro byaguye (Panel Discussion), aho inzobere zitandukanye zaganirije abitabiriye inama rusange ndetse basobanura byinshi bijyanye n’umwuga mu kiganiro cyanyuze benshi kiyobowe na Cleophas Barore usanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda.

Kuri 'Panel' hari Madame Ines Buki Gege umaze imyaka isaga 17 ari umuhanga mu by’imiti ndetse akorana n'imiryango mpuzamahanga, Bwana Shema Fabrice, Umuyobozi wungirije muri uru rugaga ndetse akaba ari umuyobozi wa Africa Medical Supplier.

Hari kandi Bwana Israel Bimpe, umuhanga mu by'imiti n'ikoranabuhanga usanzwe ayobora ikigo gitanga Serivisi za Leta (IREMBO) ndetse na Ntirenganya Lazare, umushakashatsi mu by'imiti n'ubuvuzi akaba yari ahagarariye umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'imiti n'ibiribwa.

Israel Bimpe, Umuyobozi mukuru wa IREMBO

Muri iki kiganiro, haganiriwe ku bibazo bitandukanye abahanga mu by'imiti bahura nabyo, Imikorere ikwiye kubaranga n'ibindi byinshi byagiye bibonerwa ibisubizo biturutse mu kungurana ibitekerezo ku bari bitabiriye inama y'inteko bose.

Inama rusange igana kumusozo, hakurikiyeho gushimira Komite icyuye igihe yari iyobowe na Dr Hahirwa Innocent ku bikorwa by’indashyikirwa yagezeho. Herekanwe abari bagize inama y'ubutegetsi ya 'National Pharmacy Council' kuva mu myaka itatu ishize, bose bashimirwa umurava n'ubwitange bagaragaje muri icyo gihe.

Inama rusange y’urugaga rw’abahanga mu by’imiti yatoye abayobozi mu nzego zinyuranye, bafite manda y’imyaka 3 ishobora kongerwa rimwe gusa. Abitabiriye batoye Umuyobozi Mukuru wa Komite Nyobozi, ari we Hon. DCG (Rtd) Stanley NSABIMANA, ku bwiganze bwa benshi mu banyamuryango bari bitabiriye inama y’inteko rusange.


DCG Rtd Stanley Nsabimana (Uwambaye Lunette)

Rtd Stanley ufite ipeti rya Deputy Commissioner General muri Polisi y’u Rwanda, yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi mu Polisi y’u Rwanda ndetse yabaye umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Yari asanzwe ari umujyanama muri uru rugaga rw’abaha. Yize amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali ndetse yiga ibijyanye na Farumasi mu Bubiligi, yabwiye abamutoye ko batoye ubushishozi no kubakira ku byazweho (continuity).

Hatowe kandi na Dr Nyiligira John usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Mount Kenya Rwanda, watorewe kuba umuyobozi wungirije w’urugaga, Uzabakiriho Darius usanzwe ari umukozi wa minisiteri y’ubuzima yongera gutorerwa gucunga umutungo ndetse na Batamuliza Kalema Anitha usanzwe akorera USAID, watorewe kuba umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi y’urugaga.


Dr John Nyiligira ni we muyobozi wungirije

Hatowe kandi abagize inama nkuru y'urugaga mu myanya itandukanye ndetse n'abagize Komite Tekiniki z'urugaga rw'abahanga mu by'imiti. Abatowe mu nzego zose biyemeje kubahiriza amahame agenga umwuga wa farumasi, kurinda Ubuzima bw’abaturage no kugendera mu cyerekezo cy’igihugu 2050 (Rwanda Vision 2050).

Mc Philos uzwi cyane mu kuyobora neza ubukwe ari mu bayoboye iki gikorwa

Komite icyuye igihe yarashimiwe


Cleophas Barore ni we wayoboye 'Panel Discussion'

Madamu Ines Buki Gege aganiriza abitabiriye


Abanyamuryango bahawe umwanya wo kubaza no gutanga inyunganizi


Abitabiriye bari benshi


AMAFOTO: NGABO M. Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND