RFL
Kigali

Twitter yahagaritse "Blue tick" nyuma y'uko Yesu na Satani bari mu bayihawe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:12/11/2022 19:21
0


Twitter yahagaritse uburyo bwo kwishyura amadorari 8 y'Amerika [8,000 Frw] aho ubishoboye wese yabaga yemerewe guhabwa Blue Tick.



Twitter yafashe umwanzuro wo guhagarika gutanga akamenyetso k'ubururu "Blue tick", kahabwaga ababashije kwishyura ikiguzi cy'amadorari umunani y'Amerika.

Ubwo hatangizwaga uburyo bw'akamenyetso kazajya gatangwa ku kiguzi, byajemo akajagari ndetse aka kamenyetso gahabwa n'abakoresha Konti mpimbano.

Kuwa gatatu Tariki ya 9 Ugushyingo 2022, ni bwo Twitter yatangije ubu buryo bwo kwishyura nyuma umuntu agahabwa ‘Blue tick’ ku izina rya konti ye hadashingiwe ku mwirondoro nyakuri.

Kuwa kane Tariki ya 10 Ugushyingo, konti nyinshi mpimbano zatangiye kubona ako kamenyetso nyuma y'uko bishyuye ikiguzi basabwaga. Ubundi mbere kasobanuraga ko iyo konti yagenzuwe kandi yizewe.

Konti yitwa "Jesus Chris" ndetse n’iyitwa "Satan" ziri mu zahise zihabwa akamenyetso ka ‘Blue tick’ kuko abazikoresha babashije kwishyura ikiguzi basabwaga. 

Umuntu ukoreshwa konti yiswe Jesus Christ, utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru Business Insider ko yafunguye iyi konti yiyita "@Jesus". Yavuze ko yayifunguye mu 2006 kugira ngo ajye “asetsa abantu bakoresha urubuga rwa Twitter”.

Agira ati: “Mu buryo bumwe, nishyuriye iyi konti [Blue tick] kugira ngo nerekane ko ubu buryo bushya bwa Twitter budasobanutse. Mu by’ukuri ntabwo ndi Yesu. Nta konti ya Twitter agira, nonese kuki bayemeza? Ntibisobanutse”. 

Kuva kuwa Kane hatangijwe uburyo bwo gukoresha Blue Tick, Konti “mpimbano” nyinshi ziri  mu mazina y’abanyapolitiki, ay'ibyamamare, ibigo bikomeye n’ubucuruzi zabonetse kuri Twitter’. 

Nyuma Twitter ariko yagiye izihagarika ndetse kuwa Gatanu Tariki ya11 Ugushyingo, ihitamo  guhagarika uburyo bwo kwishyura ngo umuntu abone ‘Blue tick’ nyuma y'amasaha atarenga 48 bwari bwemejwe ndetse hashize umunsi umwe Blue Tick itangiye gukoreshwa mu buryo bushya.

Ubu buryo bumaze gutangira gukoreshwa hafunguwe konti mpimbano nyinshi zirimo izo kwiyitirira  nka Mark Zuckerberg, Joe Biden, Donald Trump, George W Bush na Tony Blair, ndetse abandi biyitirira ibigo bikomeye abo bose bahawe Blue tick ariko nyuma zirafungwa.

Twitter ifite ihurizo rikomeye kuva umuherwe Elon Musk ayiguze ku kayabo ka miliyari 44 z’amadorari. Impinduka zatangiye gukorwa na Twitter zirimo ubu buryo bwa Blue Tick zikomeje guteza urujijo ku bakoresha uru rubuga.

Inzobere zari zatanze umuburo ko ubu uburyo bushya bwo kwishyuza ‘Blue tick’ bushobora gutera kwiyongera kwa konti mpimbano, ubutekamutwe,  amakuru y'ibihuha n’ibindi. 

Nubwo abiyitiriye ibigo bikomeye n'abantu b'ibyamamare Konti zabo zafunzwe, abitwa Satani na Yesu kugeza kuri uyu wa Gatandatu bari bafite ‘blue tick’ zabo, kandi buri wese akomeje kuvuga 'iby’ubwami bwe!.


Konti y'uwiyise Yesu iri mu zahawe akamenyetso k'ubururu "Blue Tick"


Inkomoko: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND