Umukinnyi wa filime Bahavu Usanase Jannet n’umugabo we Ndayirukiye Fleury [Fleury Legend], bashinze umuryango ufasha abatishoboye bise “F&J Foundation”, aho bazita cyane ku bana babuze ubushobozi bwo kwiga, abarwariye mu bitaro n’abandi bakeneye gufasha.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11
Ugushyingo 2022, Fleury na Jannet bari kumwe n’ababarizwa muri uyu muryango
basuye abarwariye mu bitaro bya Masaka mu rwego rwo kubagarurira icyizere cy’ubuzima no kubafasha mu mibereho ya buri munsi.
Ni cyo gikorwa cya mbere Fleury na
Jannet bakoze nyuma y’uko batangiye kubona abantu bashaka kugendana nabo uru
rugendo rwo gufasha abatishoboye. Ariko Fleury na Jannet bari basanzwe bakora
ibikorwa nk’ibi ari bonyine.
Mu Ukwakira 2022, bafashije umunyeshuri wari warabuze ibikoresho n’amafaranga y’ishuri, abasha gusubira kwiga
amasomo ye. Yarabashimiye!
Ubu babonye abafatanyabikorwa barenga
200 banashinga urubuga bahuriraho, ari na ho bazajya bamenyera abo bagomba
gufasha mu bihe bitandukanye.
Fleury yabwiye InyaRwanda ko batanze
ibiribwa n’ibikoresho ku bantu 70 barwariye mu Bitaro bya Masaka, kandi ko
bakoranye n’ubuyobozi bw’ibi bitaro kugira ngo babagereho. Batanze ibikoresho by'isuku,
ifu, isukari, amata n’ibindi.
Uyu mugabo usanzwe utunganya
amashusho y’indirimbo, avuga ko bashaka kwagura uyu muryango ku buryo buri wese
ushaka yawinjiramo ku ntego yo gufasha abantu bababaye.
Fleury avuga ko we n’umugore we bashinze
uyu muryango kubera kuzirikana ineza bagiriwe n’abandi mu myaka ishize.
Ati “Ni uko njye na Madamu, natwe
hari abadufashije tukiri bato. Rero, twaravuze tuti Imana yaradufashije tugira
ibyo tubona, twaravuze tuti reka dufungure uyu muryango n’abandi bashobora
kwinjiramo ku buryo biba ibintu byagutse.”
Yavuze ko kuba bari basanzwe bakora
ibi bikorwa ari babiri, bakomwaga mu nkokora n’ubushobozi ugasanga hari abo
batabashije kugeraho, ari nayo mpamvu biyemeje gufungurira amarembo buri wese
ufite umutima ufasha.
Fleury yavuze ko uyu muryango ufite
intego ndende, ku buryo bashaka kujya bishyurira amashuri abana batandukanye,
ibitaro n’ibindi bisaba ubushobozi buhambaye.
Ati “Tubonye ubushobozi twabikora.
Turifuza kujya tubikora kenshi, tugafasha abantu mubyo tuba twabonye, harimo
kwishyurira ishuri abana n’ibindi.”
Yavuze ko aba basuye mu Bitaro bya Masaka harimo abamaze hafi imyaka itanu mu bitaro, abo imiryango itagisura (gusura) n’abandi bakeneye gufashwa. Ati “Baradushimiye cyane. Batubwira ko tubonye ubushobozi twajya tujyayo kenshi.”
Fleury na Jannet bashinze umuryango bise “F&J Foundation” ugamije gufasha abatishoboye mu ngeri zinyuranye
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, nibwo ababarizwa muri uyu muryango basuye abarwariye mu bitaro bya Masaka
Fleury yavuze ko bahisemo kwagura uyu muryango kugira ngo babashe kubona ubushobozi bugera kuri benshi
Usanase Bahavu usanzwe ari umukinnyi wa filime muri ‘Impanga Series’ itambuka kuri Televiziyo Rwanda no kuri shene ya Youtube
Batanze ibikoresho, ibiribwa n'ibindi bitandukanye
KANDA HANO UREBE UBWO FLEURY NA JANNET BASURAGA ABARWARIYE MU BITARO BYA MASAKA
TANGA IGITECYEREZO