RFL
Kigali

Rayon Sports bayambitse agatimba

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/11/2022 20:35
2


SC Kiyovu yongeye gutsindira Rayon Sports i Nyamirambo, nyuma y'iminsi yari ishize Abayovu bahiga ngo "Umugore wacu Rayon Sports tuzamwambika agatimba" bitewe n'imikino 7 ishize Gikundiro itabona itsinzi ku Urucaca.



Kuva mu ntangiriro z'iki Cyumweru, abafana ba SC Kiyovu bakomeje kwirata kuri Rayon Sports banavuga ko bazakomeza kuyitsinda, ibyo bagezeho kuri uyu mugoroba, babifashijwemo na Pichou ndetse na Mugenzi Bienvenu batsinze ibitego.

Guhera i Saa 18:00 mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Stade ya Kigali yakubise yuzura abafana bari baje kwihera ijisho no kuryoherwa n'umukino wa Kiyovu Sport na Rayon Sports, amakipe amaze imyaka iyinga 60 ahangana.

Umukino waryoshye mu minota yawo yose kuko waranzwe no gusatira kw'impande zombi, kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo wawo, aho amashoti yavuzaga ubuhuha kuri Ramadan Kabwiri wari mu izamu rya Rayon Sports na Nzeyurwanda Djihad wa SC Kiyovu.

Kiyovu yafunguye amazamu ku munota wa 6' w'umukino, ubwo Ismael Pichou yarekuriraga ishoti rikomeye cyane inyuma y'urubuga rw'amahina, Ramadhan Kabwiri wari ucunze izamu rya Rayon Sports ntiyamenya uko agarura umupira.

Ku munota wa 35' SC Kiyovu yari yakiriye umukino yabonye igitego cya kabiri, nyuma y'uburangare bwa Mitima Isaac watakarije umupira mu bwugarizi bwa Rayon Sports, Mugenzi Bienvenu wa Kiyovu agahita amwambura umupira akanawuboneza mu izamu byihuse.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye Kiyovu Sport iyoboye umukino n'icyizere cyinshi mu gihe abafana ba Rayon Sports bo bari bakonje mu mpande zose za Stade yari yakubise yuzuye.

Abakinnyi ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

Ku munota wa 46' Rayon Sports yakoze impanduka, mu kibuga hava Mugisha François 'Master' hinjira Andre Onana mbere y'uko Musa Esenu warariraga kenshi asimburwa na rutahizamu Moussa Camara.

Rayon Sports y'umutoza Haringingo Francis yageragezaga gusatira kenshi ngo ishake uko yishyura ibitego yatsinzwe ariko Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Thierry na bagenzi babo bahagarara neza mu bwugarizi bwa SC Kiyovu.

Ku munota wa 67' umutoza Andre wa SC Kiyovu yinjije mu kibuga Erisa na Mbonyingabo Regis basimbura Benedata Janvier na Bizimana Hamisi bari batangiye kugaragaza umunaniro. Ku munota wa 71' Ndekwe Felix yasimbuwe na Tuyisenge Arsene ku ruhande rwa Rayon Sports.

Ku munota wa 87' w'umukino, Andre Onana yaboneye Rayon Sports igitego rukumbi cy'impozamarira, nyuma yo gutera neza Penaliti, ahana ikosa ryari rikorewe Iraguha Hadji.

Ku munota wa 89' SC Kiyovu yakoze impinduka za nyuma, Muhozi Fred asimbura Mugenzi Bienvenu, bitagize Icyo bihindura ku bitego byabonetse mu mukino.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

SC Kiyovu yasozanyije umukino ibitego 2 kuri 1 cya Rayon Sports, ihita inayinyuraho ku rutonde rwa Shampiyona, aho yafashe umwanya wa mbere n'amanota 20 mu gihe Rayon Sports ya kabiri yo ifite 18.

Abayovu batashye babyina intsinzi ndetse birahira ko bahiguye umuhigo wo 'Kwambika Rayon Sports agatimba' bavuga ko ari umukunzi wabo w'ibihe byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Laurent1 year ago
    Gutsinda kwa Kiyovu ntacyo bivuze ibyo ntibikuraho amateka ya Rayon sport. Ushaka kureba ikipe ikomeye kdi yamateka mu Rwanda age arena kurutonde ngaruka kwezi tea Fifa, uzansanga mu Rwanda nta equipe yapfundura udushumi twinkweto za Murera, ntayigeze ibaho ntanizabaho. Naho gutsinda kwa kiyovu ntibigarura milliards ya Juvenal yajugunye muri WC ngo dumburi !!!
  • Ha vu gi ma na je an cl ou de1 year ago
    Reyo mwihangane uwabisegasenyiniwe yabahemukiye





Inyarwanda BACKGROUND