RFL
Kigali

Yatatswe ubwiza n'ubutwari: Chiffa yashimangiye isezerano yahaye Yvan Buravan-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/11/2022 21:47
2


Chiffa Marty wari umukunzi wa Yvan Buravan, yasangije abamukurikira amafoto ye bwite yongeraho ubutumwa bwazamuye amarangamutima ya benshi bamurata ubutwari.



Nyuma y'iminsi ikomeye ari kunyuramo yo kubura umukunzi we Yvan Buravan, Chiffa yafashe umwanya avuga ko gukomera afite muri we ari uguhigura umuhigo yahaye Yvan Buravan.

Mu butumwa yaherecyesheje amafoto ye, yagize ati: "Namusezeranije gukomera."

Benshi mu babonye aya magambo, bavuze ko afite ubutwari. Uwitwa Gal yagize ati: "Ni wowe mwari nabonye w'umunyembaraga kandi nzi ko aho ari atewe ishema nawe."

Abandi nabo bamurase ubwiza bavuga ko Yvan Buravan yari azi guhitamo. Uwitwa Patrick yagize ati: "Uri mwiza bitangaje, niyo mpamvu Yvan Buravan yavuze ko afite Malayika, akomeze kuruhukira mu mahoro."

Uyu yakomozaga ku ndirimbo ya Yvan Buravan iri no mu zatumye agira igikundiro cyo hejuru yise 'Malaika', avuga bishoboka cyane ko ubwiza bwa Chiffa ari bwo bwatumye agira iyi nganzo.

Chiffa akaba ateye intambwe yo gushyira amafoto ye hanze nyuma y'uko ubundi butumwa bubiri bwariho aya Yvan Buravan.

Hari haciyeho iminsi kandi aganirije abakunzi be abasubiza ibibazo by'amatsiko bamufiteho.

Muri iki kiganiro cyabaye kuwa 03 Ugushyingo 2022, yabajijwe ibibazo byinshi anashimwa umuhate n’urugwiro agira n’uburyo yakunzemo Yvan Buravan.

Umwe mu bamukurikira yamubaijije ikintu iteka Yvan Buravan yahoraga amusaba, undi nawe ati: ”Ko ngomba kwiga buri kimwe.” 

Ku kijyanye n'ikintu azi Buravan yamukundiraga, yasubije agira ati: ”Yankundiraga buri kimwe.” 

Ikintu azi Yvan Buravan yakundaga kurya, yavuze ko nawe atari azi impamvu ariko uyu muhanzi yakundaga 'Water Melon'. Ati: ”Watermelon, ariko mu kuri sinari nzi impamvu.” 

Uyu mukobwa ntabwo yigeze amenyekana mbere yo kwitaba Imana kwa Yvan Buravan, ariko yari azwi n'inshuti za hafi z’uyu muhanzi zirimo na Uncle Austin wabaye imbarutso yo kumenyekana yaba ukwa Chiffa na Buravan.

Chiffa yabajijwe ku mpano ikomeye yigeze guhabwa na Yvan Buravan, asubiza agira ati: ”Ubwe yaranyihaye".  Yagarutse kandi ku kuba ibihe bimukundiye na we ubwe yazakora mu nganzo akairimbira abantu.

Imwe mu mafoto ya mbere asangije abamukurikira kuva Yvan Buravan yakwitaba Imana

Aheruka gutangaza byinshi birimo no kuba ari umusilamukazi

Yvan Buravan wari umukunzi wa Chiffa Chiffa yaherukaga gutangaza ko yabonye izuba kuwa 20 Nyakanga Chiffa yatangaje ko afitanye amafoto menshi na Yvan Buravan ariko atayashira hanze








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peruth1 year ago
    Komeza wihangane mwari mwiza mu isi niko bimera.
  • Uwaseyvone1 year ago
    Kwihangana ugira uzabikomeze mukobwamwiza yva ubutwari Nurukundo yagiraga byamuhesheje ibaruwa mwijuru yva lmana yagukunze kuturusha kuko wayikoreye byinshi byiza ndizereko muricyagitondo cyumuzuko uzahura na chifa ntatwe abafana bawe tuzagukumbura kd turagukumbuye cyane





Inyarwanda BACKGROUND