RFL
Kigali

Ibyagufasha kugabanya inzara no kurya bicye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2022 11:57
0


Menya ibyo wakora bikagufasha kutagira inzara kenshi no kurya bicye.



Guhora wumva ushaka kurya cyangwa se guhorana inzara byose ufite ubushobozi bwo kubicunga, cyane cyane mu gihe ufite gahunda yo kugabanya ibiro. Hari ibyo ushobora gukora bikaba byagufasha kurya bicye, no kukurinda guhora wumva ushaka kurya cyangwa se guhorana inzara:

1. Gufata ifunguro rya mu gitondo

Bivugwa kenshi ko ifunguro rya mugitondo ariryo funguro ry’ingenzi ku mubiri. Uko waba udafite umwanya kose, gerageza uzirikane ko gufata iri funguro ari ingenzi cyane ku buzima bwawe. Kudafata iri funguro bitera isukari mu maraso kugabanuka, bityo bikagutera guhora wumva ushaka kurya buri kanya, bikaba byatuma urya ibyo ubonye byose.

2. Kongera urugero rwa proteyine na fibres ku ifunguro ryawe

Ibyo kurya bikungahaye kuri proteyine na fibres bihagisha vuba, kandi byongera imbaraga. Kubera ko bisaba igifu igihe kinini ngo kibashe kubisya, biguma mu nda igihe kirekire. Ibi byose bigufasha kugabanya inzara no kurya bicye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya proteyine bifasha guhaga vuba, bigafasha kugabanya ibiro ndetse no gutuma uhorana imbaraga. Niba ushaka kugabanya inzara no kurya bicye, ongera urugero rwa proteyine na fibres ufata.

3. Kunywa amazi

Kunywa amazi ahagije ku munsi cyane cyane mbere yo kurya, bishobora kugufasha kugabanya inzara no kurya bicye. Akenshi, hari igihe ushobora kwitiranya inzara n’inyota, ukaba wafata ibyo kurya kandi umubiri washakaga amazi. Kimwe mu bimenyetso by’umwuma no kugira inzara bibamo.

Niba ukunze guhorana inzara, uzabanze urebe neza ko bidaterwa no kutanywa amazi ahagije, kandi mbere yo kurya ugiye unywa amazi byagufasha kurya bicye no kumva uhaze vuba. Uretse amazi, ushobora kunywa imitobe cyangwa amasupu. Niyo mpamvu uzasanga ahenshi, mbere yo kurya bafata isupu cyangwa potage kugira ngo bigufashe kutarya byinshi.

4. Kugenda n’amaguru

Ushobora kwibaza aho kugenda n’amaguru bihurira no kurya bicye cyangwa kugabanya inzara. Ariko burya, kugenda n’amaguru bigira uruhare runini ku duce tw’ubwonko, dushinzwe kugenzura ubushake bwo kurya (appetite). Kugenda n’amaguru iminota hagati ya 15 na 20 bishobora kugabanya imisemburo yongera appetit. Uretse kuba uri no kugorora imitsi, binakurinda gutekereza ku biryo ndetse byanagufasha kugabanya stress.

5. Guhekenya neza ibyo uri kurya gahoro gahoro

Ubusanzwe ubwonko bwawe buba buzi neza niba ushonje cyangwa uhaze. Kurya vuba vuba cyangwa se kurya uhuze; wenda uri kuri telephone, urebe televiziyo cyangwa se uhugiye ku bindi, bigora cyane ubwonko kumenya neza niba wahaze cyangwa ukomeza kurya. Niyo mpamvu uzasanga urya byinshi igihe uri kurya uhuze, cyangwa vuba vuba.

Guhekenya gahoro gahoro ibyo uri kurya, bizagufasha kugabanya inzara no kurya bicye. Uburyo ushobora kubigeraho harimo kwirinda ibikurangaza mu gihe uri kurya, ndetse no kwirinda kurya vuba vuba wiruka.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND