RFL
Kigali

Uzinjire mu gisirikare: Kate Bashabe yamanutse mu kirere kuri metero ibihumbi 3.9-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/11/2022 22:17
1


Kate Bashabe uri mu banyarwandakazi bahiriwe n’imyidagaduro ndetse uri no mu bari n’abategarugori nyarwanda bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira ibihe by’agatangaza akomeje kugirira i Dubai.



Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yishimye cyane kubasha kumanuka mu kirere ku butumburuke  bureshya na kirometero hafi enye.

Yagize ati: ”Nasimbutse ahantu harehare mu mateka yanjye hareshya na metero ibihumbi 3.9 [13,000feet] hejuru y’ikirwa cya Palm Jumeirah byari agatangaza.”

Muri aya mashusho, agaragara ari kumwe n’umugabo, bakinjira mu ndege yamara gutumbagira bakamanukana uwa babiri.

Nyuma y’amasegonda atari macye ni bwo bafungura umutaka bakabasha kumanuka neza mu kirere, Kate agaragaza ibyishimo byinshi.

Bamaze kugera hasi, uwo musore abaza Kate niba yishimye, undi na we akamubwira ko byari akataraboneka.

Kate ahamiriza uyu musore ko ntakabuza yakongera. Agira ati:”Nakongera nkabikora inshuro ibihumbi n’ibihumbi.”

Mu minota micye amaze asangije abamukurikira, aya mashusho akomeje gutangwaho ibitekerezo ubutitsa.

Umwe mu bayavuzeho witwa Pamfila yagize ati:b”Ahubwo uzinjire mu gisirikare, tinyuka urashoboye.”

N'abandi benshi bagaragaza ko ari ubutwari budasanzwe, bamurata amashimwe ko afite umuhate wo kumenya byinshi.

Kate Bashabe ni umwe mu bashabitsi bakomeye ndetse ari mu bari n’abategarugori ba mbere mu Rwanda batunze agatubutse.

Amashusho ya Kate Bashabe asimbukira mu mutaka mu buryo butunguranye bwatumye abamukurikira bahamya ko nta bwoba agira. Yasangije abamukurikira ibihe byiza akomeje kugirira i DubaiAri mu bari n'abategarugori bahagaze neza mu RwandaAkurikirwa n'abantu batari benshi ku mbuga nkoranyambaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzabonimana moussa1 year ago
    sinkuzi ariko niba uvuga ikinyarwanda mvugisha ungurize nka milion niteze imbere njye numuryango wange mbaye mbashimiye urukundo rwanyu mugira uwonkunda kate





Inyarwanda BACKGROUND