Filime ebyiri zo mu Rwanda zigiye kwerekanwa kuri Televiziyo mpuzamahanga, Al Jazeera hagati y’Ukuboza ndetse na Mutarama 2023.
Izi filime zirihariye-Imwe ivuga ku
mwihariko w’inyogosho y’amasunzu, indi yitsa ku munyamakuru w’imikino ufite
ubumuga bwo kutabona neza, Léonidas Ndayisaba.
Izi filime ebyiri ni zimwe muri
filime 14 mbarankuru zatoranyijwe mu bihugu icyenda (9) zigomba guhagararira
Afurika mu cyiciro cya kabiri cy’izigomba guca kuri Al Jazeera mu ishami ry'Icyongereza,
guhera ku wa 6 Ukuboza 2022.
Filime ebyiri zo mu Rwanda
zizatambuka kuri Al Jazeera ni “Legacy” ya Mutiganda wa Nkunga. Yabwiye
InyaRwanda ko ivuga ku nyogosho yihariye y’amasunzu n’uburyo ari umurage
wihariye w’abanyarwanda.
Ati “Nkaba narayikoze ngira ngo
nerekane ko hari byinshi byihariye - nk’iyo nyogosho - abanyarwanda bagiraga
nyamara bikaza kugenda bikendera buhoro buhoro bitewe n’imbaraga za gikoroni.”
Mutiganda wa Nkunda asanzwe afite amasunzu ku
mutwe we biri mu byamuteye gukora iyi filime. Akomeza ati “Kuva nayashyiraho
(amasunzu) nabonye uburyo ki ari inyogosho yamaze kuba inshoberamahanga no ku
banyarwanda ubwabo kuko ahantu hose nyura hari abo usanga batazi ibyaribyo;
“Bamwe usanga batokesha satani
bantuka ngo nagaruye iby’abakera baterekeraga n’ibindi. Nasanze kandi
abanyamahanga benshi batazi ibyaribyo kuko akenshi aho nyura baba batangaye,
ngenda mbazwa iyo nyogosho iyo ariyo, kandi yarabayeho ibinyejana n’ibinyejana
mbere y’uko Kiliziya ikura kirazira.”
Yungamo ati “Bituma mvuga nti, uyu ni
umurage wacu ntukazimire burundu dore ko ari n’inyogosho itagira uko isa kandi
yuje ubuhanga buhanitse mu kuyitunganya.”
Hari kandi filime “Feeling the Game” ya Karemangingo Samuel Ishimwe igaruka ku rugendo rw’umunyamakuru Léonidas Ndayisaba ukorera i
Kigali, ufite ubumuga bwo kutabona. Witabira imikino ku bibuga by’umupira, agakora
ibiganiro kuri Radio n’ibindi bitanga ubutumwa bw’uko “ubumuga ntibusobanuye
kudashobora.”
Ndayisaba yakuze akunda umupira w’amaguru
biramuhira avamo n’umunyamakuru w’imikino kuri Radio. Yakoreye ibitangazamakuru
birimo Flash Fm.
Yigeze kubwira BBC y’abongereza ati “Ati:
"N'ubusanzwe nari umukunzi w'umupira w'amaguru kuva nkiri mutoya. Nkura
numva radio, numva abogeza umupira nko kuri BBC uwitwa John Nene na Charles
Hilary bogezaga ibintu by'imipira cyane, kugeza muri kaminuza mbumva, ndavuga
nti 'nanjye nkwiriye gukora umwuga w'itangazamakuru nkagira icyo mvuga'".
Muri uyu mwaka, Al Jazeera yahisemo
filime zo muri Mali, Rwanda, Kenya, Afurika y’Epfo, Ghana, Nigeria, Cameroon,
Gabon na Mozambique.
Filime zo muri Mali zizerekanwa ni First
Dance Steps: Don Sen Folo ya Ousmane Zoromé Samassékou, Medine na The Heritage ya
Andrey S. Diarra.
Afurika y’Epfo ifite filime ebyiri;
The Last Speaker ya Nadine Angel Cloete na Guerrilla Garden ya Omelga Mthiyane.
Kenya ifite filime nka Ice Lions ya Moses
Obuye ndetse na Conservation from Above ya Rahab Wambui.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Umuyobozi
Ushinzwe ibijyanye na filime Mbarankuru kuri Al Jazeera, Ingrid Falck yavuze ko
‘izi filime zose zatoranyijwe’ zibanda ku mibereho ya muntu’ kandi zigatanga
ubutumwa bugirira akamaro isi yose muri rusange. Avuga ko zitunga itorisho mu
mibereho ya buri munsi y’uyu mugabane.
Al-Jazeera isanzwe ikorana na studio
itunganya filime yo muri Afurika y’Epfo yitwa Big World Cinema mu mushinga wo
guteza imbere filime zo muri Afurika.
Izi filime zizatambuka mu buryo bukurikira:
Tariki 6|12|2022: Filime ‘First Dance
Steps (Mali) na A Legacy (Rwanda).
Tariki 13|12|2022: The Last Speaker
(South Africa) na Studio of Archives (Ghana).
Tariki 20|12|2022: Giant Little
Choppers (Mozambique) na Kenya Ice Lions (Kenya).
Tariki 27|12|2022: A Stone Crusher’s
Song (Nigeria), Guerrilla Garden (South Africa) na Modern Peanuts of Cameroon
(Cameroon).
Tariki 1|01|2023: Medine, The
Heritage (Mali) na Making Her Future (Gabon).
Tariki 6|01|2023: Conservation from Above (Kenya), Joy in Traffic (Nigeria) na Feeling the Games (Rwanda).
Filime ishingiye kuri Léonidas Ndayisaba ufite ubumuga bwo kutabona izatambuka kuri Al Jazeera
Mutiganda asanzwe afite amasunzu ku mutwe we biri mu byamuteye gukora iyi filime ‘Legacy’
Mutiganda avuga ko kuva yashyiraho amasunzu yibazwaho na benshi
Karemangingo Samuel Ishimwe wakoze
filime ‘Feeling the Game’
Mu 2017, uyu musore yegukanye
igikombe mu iserukiramuco Berlinale ryabereye i Berlin mu Budage abicyesha
filime ye ngufi yise ‘Imfura’. Ni we munyarwanda wa mbere wari werekanye filime
muri iri serukiramico
TANGA IGITECYEREZO