RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Uburanga bw’umunyarwandakazi uvugwa mu rukundo n’umuherwe Don Jazzy-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/11/2022 21:00
0


Ku mbuga nkoranyambaga hatigise bitewe n’umunyarwandakazi Teta bivugwa ko ari mu rukundo n'umuherwe akaba umushoramari mu muziki, Don Jazzy, wo muri Nigeria.



Teta uri kuvugwa mu rukundo na Don Jazzy wo muri Nigeria, nta makuru ye menshi azwi, gusa ni umunyarwandakazi w’uburanga bigaragara ko akunda gutigisa imbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye. Atuye ku mugabane w'Uburayi mu gihugu cy'u Bufaransa.

Kuva Don Jazzy yashyira uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ze, akerekana ko ari umukobwa mwiza kandi akunda na cyane ko yabigaragarishije ikimenyetso cy’umutima, imbuga nkoranyambaga z'uyu mukobwa zazamutse cyane.

Amarangamutima y'uyu mugabo yarazamutse cyane, bihuzwa n’ibyo aherutse gutangaza avuga ko mu busanzwe we atabasha gukundana n’umugore umwe. Yavugaga ko uko we yiyumva bitewe n’amarangamutima ye, agirira irari abagore b’ikimero. 

Michael Collins Ajereh wamamaye nka Don Jazzy mu miziki, yavutse ku itariki ya 26 Ugushyingo 1982. Yegukanye ibihembo byinshi ku bwo kuba Producer mwiza, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria. 

Ni we washinze Label yitwa Mo’ Hits Records mu 2004, ubu ayobora iyitwa Mavin Records yashinze mu 2012. Ari mu banyamuziki 10 bakize cyane muri Nigeria. Ikinyamakuru Legit.ng giherutse kwandika ko Don Jazzy atunze Miliyoni 10 z'amadorali y'Amerika, gusa hari ibindi binyamakuru bivuga ko umutungo we ubarirwa muri Miliyoni $100.


Teta biravugwa ko yatwaye umutima wa Don Jazzy


Teta ni umwe mu bakobwa b'ikimero


Teta atuye mu Bufaransa


Teta yakunzwe n'abatari bake nyuma yo kumubonana na Don Jazzy


Teta akunda gusohokera ahantu hakomeye



Don Jazzy yabwiye Teta ko ari mwiza























Teta ni we mukobwa wigaruriye umutima wa Don Jazzy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND