Igikomangoma cya Norvège Märtha Louise w'imyaka 51 y'amavuko yivanyeho icyubahiro n’inshingano z’ibwami kugira ngo yiyegurire ubushabitsi n'ubuvuzi akorana n'umukunzi we Durek Verrett uvuga ko ari umupfumu ukomeye.
Princess Märtha Louise yongeye kunyeganyeza ibinyamakuru by'i Burayi by'umwihariko ibyandikirwa muri Norvège, avuga ko ariko inshingano ze nk'igikomangoma zose azishyize ku ruhande kugira ngo yiyegurire ubupfumu.
Si ubwa mbere atavuzweho rumwe n'abanya-Norvège kuko ubwo umugabo we wa mbere Ari Behn yitabaga Imana muri 2019, nyuma y'igihe gito batandukanye, we yahise atangaza ko ari mu rukukondo rukomeye na Durek Verrett usanzwe azwi nk'umupfumu.
Nubwo Louise yahisemo gushyira hasi iby'ubwami byose, Umwami Harald V yategetse ko Princess Märtha Louise agumana izina rye ry’ibwami, agakurirwaho inshingano gusa kugira ngo akomeze abe igikomangoma ariko kandi hagaragare itandukaniro hagati y'ibikorwa bye n'iby'ubwami.
Umunyamerica Durek Verrett watsindiye umutima wa Louise kugeza amuvanye ibwami, avuga ko ateza imbere imigirire y’ubuvuzi idashingiye kuri siyanse ahubwo bwibanda ku myemerere n'imigirire ya kera.
Umwami Harald V asobanura ko umukunzi w’umukobwa we (Durek Verrett) ari “umusore mwiza kandi ushimishije kuba hamwe nawe” bityo impande zombi zemeranyije uko Verret na Märtha Louise bagoma kubaho mu buzima bwabo.
Princess Märtha Louise we mu itangazo yageneye abanya-Norvège yavuze ko azi neza “Akamaro k’ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi” ariko ko yemera ko ubundi buvuzi bushobora kuba inyongera yafasha ubuvuzi busanzwe.
Mu 2002, Princess Märtha Louise yashakanye n’umwanditsi n’umunyabugeni Ari Behn babyarana abakobwa batatu. Batandukanye mu 2017, Behn wavugaga ko arwaye ‘depression’ yitaba Imana kuri Noheli ya 2019 yiyahuye.
Muri Kamena 2022, Princess Märtha Louise yatangaje ko azashakana na Durek Verrett. Yari yatangaje urukundo rwabo mu 2019 kuri Instagram, ibyateye kumunenga bikomeye.
Benshi mu batuye Norway banenze 'Couple' ya Verett na Louise, bavuga ko uyu mugabo ari umutekamitwe.
Erna Solberg wahoze ari Minisitiri w’intebe yavuze ko ibitekerezo bya Durek bidasanzwe kandi ''bidashingiye ku bifatika'' ndetse ko ashyira imbere intekerezo z’ibinyoma, bityo atari akwiriye gukundana n'igikomangoma.
TANGA IGITECYEREZO