Kigali

Bakiri bato yamwandikiraga utubaruwa! Urugendo rw'urukundo rwa Messi n'umugore yihebeye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/11/2022 18:34
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine ndetse na Paris Saint-Germain, Lionel Messi, yagize urugendo rurerure mu rukundo ariko ruryoshye kuko yatangiye gukundana afite imyaka 9 gusa.



Lionel Messi n'umugore we Antonella Roccuzzo, bafatwa nka bamwe mu bantu bamaranye igihe kinini bakundana muri iyi si y'umupira w'amaguru. Urukundo rwa Lionel Messi n'umugore we ni cyo kimenyetso ubundi cy'urukundo nyarwo.

Lucas Scaglia ni inshuti ya Lionel Messi yo bwana bwe. akaba ari we wagize uruhare mu gutuma Messi akundana na Antonella. Lucas na Lionel Messi bari inshuti kuko bakinanaga umupira ku muhanda. 

Iyi nshuti y'umuhungu yakinanaga umupira na Lionel Messi, yari mwishywa w'umukobwa Messi yararaga arota. Hari mu kiruhuko cyo mu mpeshyi, ubwo Lucas yatumiraga Messi kuza gusangira n'umuryango wabo wose bituma Messi ahura na Antonella Roccuzzo yari yarakunze ariko yarabuze uko bahura.


Amafoto bifotoje Messi yagiye gusangira n'umuryango w'inshuti ye agahita anahura n'umukobwa yakundaga


Kera Messi n'umugore we bakiri abana mu muhanda aho bakiniraga umupira

Messi afite imyaka 9 gusa, yahise abyaza amahirwe umusaruro, yereka Antonella Roccuzzo wari ufite imyaka 8 ko amakunda. Ubwo Lionel Messi yatangiye kujya amwandikira utubaruwa twuzuye amarangamutima ndetse n'imitoma itagira uko isa.

Ku myaka 11 ni bwo Messi yakiriye amakuru atari meza avuga ko imisemburo ituma akura itameze neza, ibintu byashyiraga mu kaga inzozi za Messi zo kuba umukinnyi ukomeye. Se wa Lionel Messi yakoze uko ashoboye kose amushakira ikipe kugira ngo azabone ubufasha bwo kuvuzwa.

Mu 2000 ni bwo umuryango wa Messi wimukiye muri Espagne kugira ngo abone uko akina umupira neza mu ikipe y'abato ya Fc Barcelona ariko ntibyabuzaga Messi kujya yinyabya akava muri Espagne agasubira muri Argentine kujya kureba uwo yihebeye.

Yabaga yabeshye ko akumbuye aho yavukiye kandi agiye kurebera  Antonella Roccuzzo yakundaga cyane.



Amafoto bajyaga bifotoza bakiri bato

Mu 2005 ni bwo uwo Lionel Messi yakundaga yahuye n'ibyago apfusha inshuti ye, maze Messi arabimenya ntagutinzamo ahita yerekeza muri Argentine kujya gufata mu mugongo no kwihanganisha umukobwa yari yarihebeye. Guhera ubwo noneho ni bwo umuriro watangiye kugurumana mu rukundo rwabo. 

Messi yagize ibanga urukundo rwabo imyaka myinshi kuko bwa mbere yemeye ko afite umukunzi yari afite imyaka 21. Aba bombi byamenyekanye cyane ko bakundana nyuma y'igikombe cy'isi cya 2010 kuko ni bwo batangiye kubana muri Espagne.

Messi n'umugore we basezeranye byemewe n'amategeko mu 2017, ariko igitangaje basezeraniye mu byaro by'iwabo aho urukundo rwabo rwatangiriye mu gace kitwa Rosario muri Arijantine.

Aba bombi bafitanye abana 3 ari bo: Thiago, Mateo na Ciro.


Messi ari kumwe n'umugore we hamwe n'abana babo

Messi n'umugore we bakuranye, hano bari ku mazi












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND