RFL
Kigali

Zayn Malik yasabye Minisitiri w'u Bwongereza ko ifunguro ry'abanyeshuri ryagirwa ubuntu

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:8/11/2022 11:52
0


Zayn Malik yohereje ubutumwa bwihariye muri Guverinoma y'Ubwongereza mu izina ry'ababyeyi bagenzi be, asaba ko bagira ifunguro ry'abanyeshuri ubuntu, mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w'Intebe uherutse gutorwa.



Umuhanzi w'umwongereza Zayn Malik wabaye mu itsinda rya 'One Direction', yandikiye ibaruwa Minisitiri w'u Bwongereza Rishi Sunak, amusaba ko bagira amafunguro y'abanyeshuri ubuntu. Ibi yabyanditse agendeye ku byamubayeho ubwo yari akiri mu mashuri.

Umuhanzi w'umwongereza Zayn Malik yandikiye ibaruwa Minisitiri w'u Bwongereza, amusaba ko ifunguro ry'abanyeshuri ryagirwa ubuntu

Malik w'imyaka 29 wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Pillowtalk', mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w'u Bwongereza ku ya 7 Ugushyingo yagize ati " Gira umutimanama utagucira urubanza, maze ushyire igiciro cy'ifunguro ry'abanyeshuri b'abakene ku buntu bitarenze ku ya 17 Ugushyingo. 

Ikibazo gitanzwe na Malik w'imyaka 29 wakuriye i Bradford kandi yize yishingikirije ku ifunguro ry'ishuri ry'ubuntu". Malik yakomeje agira ati "Nzi uko biteye isoni, nanjye narabyiboneye, ku giti cyanjye nabonye agasuzuguro gaterwa no kutabasha kwihaza mu mirire.

Icyizere cyanjye ni uko mu kwandika iyi baruwa, twese dushobora kwemeza ko nta mwana uzongera guhura n'inzara n'agasuzuguro kuko mbifitemo uburambe budasanzwe, ni urugamba abana benshi bo mu Bwongereza barimo banyuramo muri iki gihe."

Malik yibarutse umwana w'umukobwa Khai n'uwahoze ari umukunzi we Gigi Hadid muri 2020, azi akamaro ko kwita ku muryango. Nk’uko yabyanditse ati "Kumenya ko abana babona ifunguro rya saa sita ku ishuri, byaba ari ikintu gikomeye ku babyeyi bafite ibibazo mu rugo."

Uyu muhanzi yashimangiye mu ibaruwa ye akamaro ko kurengera ubuzima bw’umubiri n’ubwenge bw’abana, mu butumwa yatanze nyuma y’uko we na Hadid bafashe ingamba zo kurerana umukobwa wabo nyuma y’uko batandukanye muri 2021.

Amakuru dukesha ENews ni uko mu ibaruwa ye ahanini yifuje ko ibi byakorwa mu buryo bwo guca amacakubiri akomeye ajya aba hagati y'abakire n'abakene, anavuga ko ari ubufasha bukomeye ku bana bakennye cyane muri sosiyeti y'u Bwongereza. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND