RFL
Kigali

Perezida Kagame yihanganishije Samia Suluhu n'abagizweho ingaruka n'impanuka y'indege

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/11/2022 10:09
0


Perezida w' u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, ndetse n'abandi bose bagizweho ingaruka n'indege ya Tanzania yakoze impanuka itunguranye ejo hashize, ikagwa mu kiyaga cya Victoria.



Ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo, ni bwo indege ya kompanyi ya Precision Air yaguye mu mazi, ubwo yari isigaje urugendo ruto ngo igere ku kibuga cy’indege cya Bukoba. Abantu 19 muri 43 bari muri iyo ndege, bahise bitaba Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yihanganishije Perezida wa Tanzania ku bw'abaturage batakarije ubuzima muri iyi mpanuka, anifatanya n'imiryango yabuze abayo.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati ''Ndihanganisha Abaturage ba Tanzania na Perezida Suluhu Samia ku bw'abatakarije ubuzima mu mpanuka y'indege. Ibitekerezo byacu biri ku miryango y'ababuze ababo bakundaga.''

Ubutumwa bwa Perezida Kagame

Indege yo mu bwoko bwa ATR-42 yakoze impanuka, yavaga i Dar Es Salaam mu murwa mukuru wa Tanzania yerekeza i Bukoba. Yarimo abantu 43 aribo; abagenzi 39, aba-pilote babiri ndetse n'abandi bakozi babiri bo mu ndege.

Richard Komba, warokotse iyo mpanuka, yabwiye BBC ko ubwo iyo ndege yari hafi kugwa ku kibuga, ikirere cyabaye kibi cyane, bituma umu-pilote ayijyana mu yindi nzira bikarangira ihagaze mu mazi, ibyo ahurizaho n'abo muri Kompanyi y'indege ya Precision Air.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND