RFL
Kigali

RPL: Kiyovu Sports umwuka wari uheze, Bugesera FC itaha yitonganya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/11/2022 18:31
0


Kiyovu Sports inaniwe gutsinda Rutsiro FC, biha uburenganzira Rayon Sports bwo gukoresha umwanya wa mbere icyo ishaka.



Kuri iki Cyumweru shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda yakomeje, hakinwa umunsi wa munani wa shampiyona. Imikino igera kuri ine yatangiye ku isaha ya saa 15:00, nta kipe n'imwe yabashije kubona amanota atatu kuko zose zanganyije.

Kiyovu Sports yashakaga kwisubiza umwanya wa mbere yari yasuye ikipe ya Rutsiro FC, ariko ntabwo byayihiriye kuko Rutsiro FC yaje kubahagama. Kiyovu Sports yatangiye ikina umupira bigaragara ko ishaka amanota atatu imbumbe, ndetse iza kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Erissa Ssekisambu ku munota wa 37. Igice cya mbere cyenda kurangira, Kiyovu Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Iracyadukunda Eric. 

Kiyovu Sports kuva umwaka ushize iri mu makipe aba ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, ariko ikagenda itakaza amanota ahantu hatacyekwaga

Amakipe yagiye kuruhuka muri Kiyovu Sports ikizere ari cyose, gusa bagarutse mu gice cya kabiri amazi atakiri yayandi. Ku munota wa 76 Bandu Olivier ukinira Rutsiro FC yaje kubona igitego cya mbere cya Rutsiro FC, ndetse bakomeza kwataka Kiyovu Sports. Ku munota wa 95 Watanga Jules yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Rutsiro FC, cyatumye Kiyovu Sports agahinda kayifata ikiniga kiba cyose, bataha bibaza uburyo babuze umwanya wa mbere. 


Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo As Kigali yari yakiriye Bugesera FC, amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Bugesera FC mu minota ya nyuma yaje kubona kufura yabyaye igitego, ariko umusifuzi avuga ko habaye kurarira. Bugesera FC muri rusange ntabwo bishimiye icyemezo cy'umusifuzi, ndetse bataha bemeza ko bambuwe amanota yabo.

I Rusizi ikipe ya Espoir FC yari yakiriye Gasogi United banganya igitego kimwe kuri kimwe, naho Rwamagana City inganya na Etincelles FC igitego kimwe kuri kimwe. Umukino uri busoze umunsi wa 8, urahuza ikipe ya APR FC iribwakire Gorilla FC kuva ku isaha ya saa 18:30.

As Kigali imaze imikino ibiri yikurikiranya idatsinda igitego 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND