Icyamamare ku rubuga rwa Tiktok mu Rwanda, Kimenyi Tito ni we wegukanye miliyoni y’amanyarwanda mu gihe mugenzi we Greyson Manzi yegukanye ibihumbi 300.
Kimenyi Tito amaze guhiga abandi bari bahataniye iki
gihembo nyamukuru yagize ati: “Ni ishimwe rikomeye ndishimye cyane, murakoze kubw’iki
gihembo kandi byose nimwe, mudahari sinaba ngeze aho njyeze.”
Uyu musore uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa TikTok yegukanye miliyoni 1Frw yagenewe na Udustar, ikompanyi ifite ibikorwa by’ikoranabuhanga yahise inamugira Brand Ambassador.
N’ubwo ari cyo gihembo nyamukuru, ariko uwa kabiri we
yahawe ibihumbi 300Frw n’ikompanyi y’ubukerarugendo ya MB Simba Safaris Rwanda, igenda itembereza ba mukerarugendo yaba ab’imbere mu gihugu n’abaturutse imahanga
baza kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.
Hari kandi n’icumi bahize abandi mu matora yabaye binyuze kuri events.noneho.com hateranijwe amajwi yo mu byiciro bibiri, harimo icyabaye kuva muri Nzeri 2022 kugera mu ntangiriro z’Ukwakira 2022 cyarimo 30, n’icyabaye rwagati mu Ukwakira 2022 cyari gisigayemo 15 nabo bagenewe 20% y’amafaranga yinjiye binyuze mu majwi y’ababatoye. Ibi birori byabereye kuri Hilltop Hotel i Remera, bikaba byitabiwe n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.
Byasusurukijwe n’abahanzi b’abahanga barimo abavandimwe
babiri bazwi nka Fela Music bamaze kugira indirimbo zitandukanye zikunzwe, zirimo Imboni n’Icyihebe baheruka gushyira hanze.
Umuhanzi kandi na we umaze kwigarurira imitima y’abatari
bacye Jowest yanyuze ababyitabiye mu ndirimbo zirimo Ndatinda, Agahapinesi na
Hejuru yamufunguriye amarembo.
Ibyishimo byari igisagirane kuri Kimenyi TitoGreyson Manzi wabaye uwa kabiri na Kimenyi Tito wahize bose
Greyson ashyikirizwa ibihumbi 300 na MB Simba Safaris Rwanda
Byari ibyishimo kubitabiriye ibi birori
Jowest ari mu bahanzi bataramiye abitabiriye ibi birori
Umwe mu bakobwa bakoraga protocol
Afsana ni umwe mu bari bahataniye ibihembo Tiktok
Humble Designer bari mu baterankunga b’igikorwa batanze Certificate
Ubwo abari bahatanye bari bafatanye urunana bategereje kumenya uwahize abandi
Nyiri Rwanda Update ari mu bitabiye ibi birori
Mavado Sandra na General Benda
TANGA IGITECYEREZO