RFL
Kigali

Kigali: Habereye amahugurwa mpuzamahanga ya Teen Challenge yo kurwanya ibiyobyabwenge bihangayikishije Isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/11/2022 21:31
0


Umuryango mpuzamahanga witwa Teen Challenge, ukorera mu bihugu bitandukanye ku Isi, wakoreye muri Kigali amahugurwa mpuzamahanga y'iminsi ibiri. N amahugurwa yiswe "East African Teen Challenge Staff Training", yitabiriwe n'ibihugu byo muri Afrika y'Uburasirazuba.



Kuri uyu wa Gatandatu, wari umunsi wa kabiri w’amahugurwa yo guha ushobozi abavuye hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba. Ni amahugurwa yibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge no kwigisha urubyiruko mu miryango ndetse n’urucumbikirwa mu bigo bitandukanye uburyo bwo guharanira ubuzima bwuzuye umunezero, buzira ibiyobyabwenge n’ibindi bisa nabyo bihungabanya ubuzima.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’ibihugu butandukanye nka DR Congo, Tanzania, Kenya, Uganda, Burundi ndetse n’abanya-Rwanda. Abayitabiriye bose bashyize hamwe ndetse bigishwa uburyo bwo gufasha urubyiruko rucumbikiwe mu bigo ngororamuco ndetse na za rihabu (rihab) muri uyu muryango Teen Challenge ukorera muri ibyo bihugu, bakamenya uko bafasha abantu kuva mu biyobyabwenge.

Muri aya mahugurwa hatanzwe impuguro mu nyigisho zatanzwe na bamwe mu bayobozi barimo uwa Teen Challenge Oklahoma, Wayne Gray ndetse n’uwa Living Free ku isi, Grey Keylon. Habaye kandi agahe ko kuramya no guhimbaza. Yitabiriwe n’abakozi (staff) bo muri ibyo bihugu byavuzwe haruguru, babarizwa mu Muryango wa Teen Challenge. 

Yitabiriwe kandi n’abapastori bigishijwe porogaramu (program) yo kubaho wisanzuye ( Living Free cyangwa Vivre Libre), ikaba ari porogaramu ikora muri Teen Challenge no mu nsengero. Nyuma y'aya mahugurwa, abayitabiriye bose basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo.

Asobanura kuri iyi porogaramu n'intego nyamukuru y'aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba, Pastor Willy Rumenera, yavuze ko izaha ubushobozi abayobozi b’Itorero. Yagize ati "Iyi ni porogaramu igaragaza uko itorero ryakemura ikibazo cy’ibiyobyabwenge".

Pastor Willy yakomeje avuga ko iki atari ikibazo cyoroshe cyangwa "twajenjekana". Ati "Iki kibazo gihangayikishije abantu bose ndetse n’inzego zose. Polisi irahanganyitse, igihugu kirahangayitse, ababyeyi n’itorero barahangayitse". Gusa agashimangira ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge ari ikibazo cyo mu mutima.

Bamwe bumva ko akenshi kubatwa n’ibiyobyabwenge ari ibibazo bishamikiye kuri Discipline bigatuma hafata umwanzuro wo kujyanwa mu bigo nk’Iwawa mu gihe abavuga ko ari uburwayi bajyanwa mu bitaro bakajya guhabwa imiti ariko Teen Challenge yo bavuga ko ari ikibazo cyo mu mutima. Bakagakomeza bavuga ko iyo umutima w’umuntu uhindutse no hanze birikora ’automatic’.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abasore barenga 16 baririmbye banayobora kuramya no guhimbaza Imana kubera basobakiwe nuko kubaho wisanzuye (Living Free). Hatangiwemo ubuhamya bwa benshi baciye ukubiri n’ibiyobyabwenge.

Teen Challenge mu gufasha abafite ibyo bibazo basobanuye ko bita kumuzi wikibazo cyo kubaho uhangayitse bishobora kuba byaterwa nibintu bitandukanye birimo umujinya,ubukene,ubupfubyi nibindi.

Umuyobozi wa Living Free, Grey Keylon yongeye gushimangira ko ibyangiza ukubaho kwabantu atari ibiyobyabwenge gusa, ko bashobora kuba bafite ibibazo by’agahinda gakabije, uburakari, barabaswe na filime z’urukozasoni.

Ibi byose ni byo bibandaho bafasha uwabaswe kugira ngo akizwe ahure n’Imana. Teen Challenge muri ’Counselling’ bakora bashakira umuzi mu ijambo ry’Imana kuko rifite igisubizo kuruta ibindi.

Aya mahugurwa yabereye mu kugo cya AEE Rwanda, arakomeza no kuri iki Cyumweru ari nawo munsi wa nyuma wayo. Ni mu giterane gikomeye kibera i Kabuga kuri Gare, bikaba biteganyijwe ko hatangwa n’impamyabushobozi ku banyeshuri bamaze igihe bafashwa kuva mu biyobyabwenge. 'Gaduation' y'aba banyeshruri irabera i Kabuga kuri Jallia Garden.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, umuyobozi wa Teen Challenge Oklahoma, ubwo yari ageze i Kanombe, yagize ati "Turi muri gahunda ishingiye ku bakristu no gukora kwa gikristo, hakaba hari abantu baje baturutse mu bihugu bitandatu bitandukanye, kugira ngo bahugurwe kandi bigishwe uburyo bashobora kubaho bisanzuye, kugira ngo nabo bazafashe abantu bo mu matorero yabo, bakeneye ubufasha bw'ibibazo by'ibiyobyabwenge n'inzoga."

Umuyobozi wa Living Free, Grey Keylon nawe yongeyeho ati "Ntabwo ari ibiyobyabwenge gusa, bashobora kuba bafite ibibazo by'agahinda gakabije, uburakari, barabaswe na filime z'urukozasoni, mbese ni ukwigisha ku bibazo byose bigira ingaruka ku rubyiruko n'abantu muri rusanjye.

Icyo twashatse ni ugukorana na Teen challenge, tugakorana n'amatorero, ndetse izi nyigisho ntizigere no ku bantu bo mu matorero gusa, kuko hari n'abantu bo mu matorero banyura mu buribwe bacecetse. Abo bose bumve babohokewe gusangiza ubuzima bwabo muri Living Free, nk'ahantu hizewe ho gusangiza ibyiringiro byabo, inzozi zabo n'intambara banyuramo kugirango bashobore kuba abatsinzi."


Bakuye umunezero mwinshi muri aya mahugurwa


Baramije Imana mu buryo bukomeye


Bagize ibihe bidasanzwe byo kuramya Imana


Ni amahugurwa yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye


Aya mahugurwa yabereyemo udushya, Pastor Willy yozwa ibirenge!


Basaruye umunezero mwinshi muri aya mahugurwa 


Ubwo Umuyobozi wa Living Free n'uwa Teen Challenge Oklahoma bari bageze i Kanombe baje mu Rwanda muri aya mahugurwa

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABA BASHYITSI BARI KUBARIZWA MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND