RFL
Kigali

Sitting Volleyball: U Rwanda rwatsinze umukino wa 2 muri Shampiyona y'Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/11/2022 20:33
0


U Rwanda mu bagore rwatsinze Bosnie Herzegovine amaseti 3-0 mu gihe mu bagabo amahirwe yo gukomeza yatangiye kuyoyoka.



Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu gihugu cya Bosnie Herzegovine hakomezaga shampiyona y'Isi mu mikino y'abafite ubumuga. Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yose yamanutse mu kibuga, aho ikipe y'igihugu mu bagabo ariyo yabanje gukina gusa biyigendekera nabi kuko yatsinzwe na n'u Buhorandi amaseti 3 kuri 2.

Iseti ya mbere u Rwanda ni rwo rwayitwaye ku manota 25-20, iseti ya kabiri iba 20-25, iseti ya gatatu iba 22-25 iseti ya kane iba 25-23 naho iseti ya kamarampaka u Rwanda ruyitsindwa ku manota 11-15.

Nyuma y'uyu mukino, hahise hajyaho umukino w'abagore, bakinaga na Bosnie Herzegovine ari nayo yakiriye iyi mikino.

Ni umukino utagoye u Rwanda kuko rwawutsinze ku maseti atatu ku busa. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-10, iseti ya kabiri iba 25-9, iseti ya gatatu iba amanota 25-9.

Ikipe y'igihugu mu bagore yahise itsinda imikino 2 iyemerera itike yo kurenga amatsinda, mu gihe ikipe y'igihugu mu bagabo yo yatsindwaga umukino wa kabiri bituma ijya habi. 

Ikipe y'igihugu mu bagore ntabwo ihagarara, imaze gutsinda imikino 2 yikurikiranya

Abagabo bikomeje kwanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND