RFL
Kigali

Jubilee Revival Assembly bagiye gutaha urusengero bujuje nyuma y'imyaka 14 bakodesha - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/11/2022 22:06
1


Itorero Jubilee Revival Assembly riyoborwa n'abashumba Pastor Stanlely na Julienne Kabanda, rigiye gutaha inyubako y'urusengero bujuje nyuma y'imyaka 14 iri Torero rimaze rishinzwe.



Itorero Jubilee Revival Assembly riyoborwa n'abashumba Pastor Stanley na Julienne Kabanda, ryatangiye tariki ya 13 Kanama 2008, rikaba rishishikajwe no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yubile ku Isi yose "Blowing the trumpet of freedom" (Abalewi 25:8).

Iyerekwa ryabo ni "ukubona abantu baba mu mudendezo ku bw'umwaka w'imbabazi z'Imana (Jubilee)". Bari mu byishimo kuba bagiye gutangira gusengera mu rusengero rwabo bwite, nyuma y'imyaka 14 bari bamaze bakodesha.

Kujya mu rusengero rwabo bwite ni ibintu bavuga ko bitari byoroshye nk'uko Pastor Stanley abitangaza ati "Niba hari imvune ibaho ni ugukodesha, cyane cyane ukodeshereza abantu amagana cgangwa ibihumbi, abantu benshi mwimuka gacyeya, bakumva ko byacitse".

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, Pastor Stanley Kabanda yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba bagiye gusengera mu rusengero rwabo. Ati "Ni intambwe ikomeye. Tuzaba dushimira Imana ku ntambwe iduteje, itugejejeho, yo kuba dushoje urusengero rwacu rwiza, dushimira Imana ku bw'icyo gikorwa".

Uru rusengero ruzatahwa ku mugaragaro mu giterane kizaba mu cyumweru gitaha. Iki giterane kizatangira guhera kuwa Gatanu tariki ya 9-12 Ugushyingo 2022. Ni iiterane cy'ivugabutumwa kizakorerwamo ibikorwa bibiri ari byo: 

"Gutaha inyubako y'urusengero iherereye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, umudugudu wa Kibaya, ndetse no kwizihiza isabukuru y'imyaka 14 itorero rimaze ritangiye umurimo".

Iki giterane kizabera i Nyarugunga/Kanombe mu Mujyi wa Kigali ku nyubako nshya y'iri Torero. Kizajya gitangira saa kumi n'imwe z'umugoroba mu minsi y'imibyizi naho kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo, kizatangira saa cyenda z'amanywa.

Muri iki giterane hazaba hari abakozi b'Imana batandukanye barimo Pastor Richard Pillah wo muri Afrika y'Epfo n'abaramyi barimo amatsinda nk Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na Grace Room Worship Team, ndetse tuzabana na James & Daniella, Ben & Chance, Rene & Tracy. 

"Ni umugisha ukomeye kuzabana namwe dushimira Imana ku mirimo yakoze" - Pastor Stanly umuyobozi mukuru wa Jubilee Revival Assembly. 

Uretse kuba bishimira ko hashize imyaka 14 batangije Itorero Jubilee Revival Assembly, Pastor Stanley na Pastor Julienne Kabanda, bari no kwizihiza imyaka 19 bamaze mu rushako. Bishimira cyane iyi myaka bamaranye na cyane ko urushako ari umushinga w'Imana nk'uko Pastor Julienne yabitangaje.


Pastor Stanley & Julienne Kabanda bamaranye imyaka 19 mu rushako


Pastor Stanley Kabanda Umushumba Mukuru wa Jubilee Revival Assembly yibarutse Grace Room


Jubilee Revival Assembly yateguye igiterane gikomeye

REBA HANO IKIGANIRO PASTOR STANLY NA JULIENNE BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • etu591987@gmail.com1 year ago
    Nanjye mbakunda kubi kdi umurimo wimana ningobwa kugirango natwe tuwukore tuwukunxe hamwe no gusenga imana ibane natwe ibihe byose





Inyarwanda BACKGROUND