Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame yandikanye ubwuzu kuri Twitter, yishimira umuhungu we Ian Kagame winjiye mu Ngabo z’Igihugu cy’u Rwanda, RDF.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, Madamu
Jeannette Kagame ni umwe mu babyeyi bashyigikiye abana babo basoje amasomo yabo
ya gisirikare binjira muri RDF.
Mu muhango wabereye mu mbuga ngari y’ikigo cya
Gisirikare i Gako mu Bugesera, Perezida wa Repubukika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yahaye ipeti rya
Sous-Lieutenant abagera kuri 500 barimo n’umuhungu we Ian Kagame.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette
Kagame yashyize kuri konti ye ya Twitter amafoto atatu; imwe imugaragaza ari
kumwe n’umuhungu we bahoberanye, indi bari kumwe na Perezida Paul Kagame, Ange
Kagame, Ian Kagame n’umwuzukuru wabo.
Jeannette Kagame yanditse avuga ko ari ‘umwanya w’ishema’.
Ashima Ian Kagame ‘ku bw’ibyishimo watuzaniye (yazanye mu muryango)’. Avuga ko
umuhango wo guhabwa ipeti wari umwe mu byo bari bategereje.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije abashinzwe
umutekano ko inshingano bafite ari ukurinda igihugu n’abagituye. Yavuze ati “Iyo
ibyo bihungabanyijwe n’intambara ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza, ibyo navuze
ko bizaba nyuma [intambara]…bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza
intambara, ntabwo ari byo.”
Umukuru w’Igihugu, yanasabye abasoje aya masomo
kurangwa n’ikinyabupfura. Abagera kuri 24 binjiye muri RDF bize amasomo ya
gisirikare hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
u Bwongereza, U Burusiya, Kenya, Qatar na Sri Lanka. Aba bahurije hamwe n’abandi
kuvuga indahiro y’uko bazakorera u Rwanda n’Abanyarwanda.
Abasoje amasomo muri rusange ni 568, barimo abasore 515
n’abakobwa 53. Muribo, 475 basoje amasomo y’umwaka umwe, naho 93 basoje amasomo y’imyaka
ine.
Muri aba kandi, 58 basoje amasomo mu ishami ry’imibanire
y’abantu, mu gihe 20 bize mu ishami ry’ubuvuzi rusange naho 15 barangije mu
ishami ry’ikoranabuhanga.
Amuhobereye cyane……Madamu Jeannette Kagame yashimye byimazeyo umuhungu we Ian Kagame
Uhereye ibumoso: Ange Ingabire Kagame, Perezida Paul Kagame, Ian Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Ian Kagame [Uwa kabiri uturutse ibumoso] mu kwezi kwa
munani yarangije amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Royal Military Academy
ry’i Sandhurst riherereye mu Bwongereza
TANGA IGITECYEREZO