RFL
Kigali

Uruganda rukora UNITED GIN rwatanze Mituweli ku baturage 2,395 bo mu karere ka Gasabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/11/2022 17:25
1


Kuri uyu wa Gatanu, Uruganda NBG Ltd rukora inzoga izwi nka UNITED GIN, rwashyikirije Akarere ka Gasabo umusanzu rwageneye Akarere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ku miryango itarashoboye kwiyishyurira yo mu karere ka Gasabo.



Umuhango wo kwakira iyi nkunga wabereye ku cyicaro gikuru cya NBG, aho ikorera ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Uruganda rwa NBG Ltd rwenga inzoga yitwa United Gin ikunzwe na benshi kubera uburyo igera ku nyota, rwatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage batishoboye bagera kuri 2,395 bo mu karere ka Gasabo.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije mu Karere ka Gasabo, Bwana Mudaheranwa Regis, ndetse n'ab'amazina azwi mu myidagaduro barimo umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace ndetse na Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya muri sinema.

Mu ijambo rye, Bwana Regis Mudaheranwa yashimye igikorwa cyatekerejweho na NBG Ltd. Yagize ati: "Ubwisungane magirirane mu kwivuza, bwashyizweho na Leta y'u Rwanda hagamijwe gufasha abaturage kwivuza bitabahenze".

Yakomeje ati "Rero, Mutuelle de Santé ni igisubizo ku buzima bw’abanyarwanda. Iyo uyifite uba wifitiye icyizere, uba wumva ko nta kibazo cy’ubushobozi wagira ngo unanirwe kwivuza. Ni mu gihe mbere umuntu yaremberaga mu rugo, bitewe no kutabona amafaranga yo kwishyura kwa muganga."

Umuyobozi Mukuru wa NBG Ltd, Madamu Urayeneza Anitha, yashimangiye ko n’ubwo inshingano yabo ya mbere ari ugukora no kugurisha inzoga; gutanga umusoro neza ku gihe, ariko batibagiwe ibikorwa by’urukundo no gufatanya na Leta mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’Umunyarwanda.

Yagize ati: “Nk’umubyeyi, nzi ukuntu kurwara cyangwa kurwaza umwana bibabaza. Biba bigoye cyane kurushaho iyo urwaje kandi ukabura ubushobozi bwo kwivuza. Iki gikorwa cyo kwishyura Mutuelle ni ingenzi kuri twe".

Yasobanuye ko impamvu iki gikorwa ari ingenzi ari ukubera ko bizeye badashidikanya ko "hari abaturage n’imiryango yabo bazabyungukiramo, bityo bakabasha kwikorera indi mirimo ibateza imbere kuko ubuzima bwabo buri mu maboko meza ya mutuelle”.


NBG Ltd yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye


Hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye igera ku 2,395


Inzoga ya United Gin igera ku nyota! Uzabaze Miss Pascaline Umuhoza azaguha ubuhamya


Bamenya na Young Grace ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa cy'urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline Ingabire1 year ago
    Abashoramali nk'aba bafite n'umutima wo gufasha rubanda rugufi nibo u Rwanda rukeneye kdi natwe tukabamenya, tukajya tubaha ibyashara kugira ngo n'abandi babigireho. Murakoze Anita na Norbert!





Inyarwanda BACKGROUND