Kigali

Madamu Jeannette Kagame, Ange Kagame n'umugabo we bitabiriye irahira ry’Abofisiye bato-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/11/2022 18:26
0


Madamu Jeannette Kagame, Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ndetse n’umwana wabo w’imfura Ava Ndengeyingoma bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ya gisirikare i Gako.



Kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2022 abasirikare bagera kuri 568 barimo 475 basoje amasomo y’umwaka umwe, n’abandi bagera kuri 93 basoje ay’imyaka 4, binjijwe mu ngabo z’u Rwanda.

Bakaba banahawe ipeti rya Second Lieutenant na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Muri uyu muhango kandi hakiriwe abofisiye bagera kuri 24 bize mu bihugu bitandukanye, birimo u Bwongereza aho na Ian Kagame aheruka gusoreza amasomo ye.

Muri abo harimo n’abize mu bihugu birimo u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Sri Lanka, Kenya n’u Butaliyani. Mu basoje amasomo, abasore bakaba ari 515 mu gihe abakobwa ari 53.

Uyu muhango ukaba witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Ange Kagame n’umugabo we  Bertrand Ndengeyingoma n’imfura yabo Ava Ndengeyingoma, hari kandi n’abanyacyubahiro bandi batandukanye biganjemo abo mu nzego zo hejuru za gisirikare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND