RFL
Kigali

Se yabaye Ambasaderi mu Rwanda! Impanga Major League Djz zateguje igitaramo cy’amateka-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/11/2022 0:17
0


Major League DJz, itsinda ry’abasore babiri b’impanga bakomoka muri Afurika y’Epfo, bijeje abanyarwanda n’abandi bakunzi b'umuziki igitaramo kidasanzwe.



Mu kiganiro n’itangazamakuru giteguza igitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, Major League Djz bagiriye inama abanyamuziki bo mu Rwanda kugerageza kugira umwihariko muri muzika yabo.

Iri tsinda rigizwe na Bandile Mbere ucuranga avangavanga umuziki na Banele Mbere umucuranzi wa percussion, rizacuranga mu gitaramo cyiswe ’Amapiano To The World’ mu kabyiniro ku munsi umwe kazubakwa muri BK Arena, kiswe 17th Avenue Popup Night Club.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 3 Ugushyingo 2022, aba ba Djs  bari kumwe na Dj Marnaud bavuga ko bafitanye amateka akomeye n’u Rwanda, kuko ariho umubyeyi wabo yabaye cyane ari ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda n’u Burundi mu 2003.

Banele Mbere yagize ati “ Twagiye tuza mu Rwanda igihe umubyeyi wacu yari ambasaderi hano, ari naho yapfiriye. U Rwanda dufitanye amateka akomeye cyane, twahageze kare, twasuye ibikorwa bitandukaye tugeze ahangaha tuvuye kureba Ingagi zo mu birunga.”

Bandile Mbere we yagize ati “Nishimiye ko ndi hano mu Rwanda, Abanyakigali bitegure umuziki udasanzwe w’amapiano. Yego sinzi neza uko abanyakigali batarama, gusa nabonye hari uko babigenza ariko hazaba ahari umuziki mwiza cyane kandi usaba kuwubyinana akabaraga.”

Bandile yasabye abanyamuziki bo mu Rwanda kugira umwihariko muri muzika yabo.

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru yagize ati “Icyo nabwira abahanzi bo mu Rwanda ni uko buriya bagerageza kugira umwihariko mu muziki wabo, kuburyo uwumva wese yumva ko ufite aho ukomoka kandi ukagira aho uhurira n’umuco wabo. Ibi nibyo byadufashije kugeza umuziki w’amapiano ku Isi aho mubona ubu.”

Iri tsinda rya Major League DJs rigiye gucurangira bwa mbere mu Rwanda aho umubyeyi wabo Dr Aggrey Mbere yabaye ari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, akaba ari naho yitabiye Imana mu 2003 akiri mu nshingano z’akazi.

 

Abasore b’impamga bakunzwe mu kuvanga umuziki

Muri  iki gitaramo ‘Amapiano To The World’ iri tsinda rya Major League DJs rizafatanya na Dj Toxxyk na Dj Marnaud, bacurangire abakunda umuziki w’amapiano ugezweho muri iki gihe.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 20 000 Frw ku bazagura itike bakoresheje BK Arena Prepaid Card, mu gihe kugura ukoreshe izindi nzira ari 30 000 Frw abo bose bakongezwa amacupa atatu ya Heineken.


Brian Rugamba Karemera ushinzwe amasoko n’imenyekanishabikorwa muri Bank ya Kigali yemeza ko abafite ikarita ya BK Arena Prepaid Card bazoroherezwa kwinjira muri iki gitaramo, aho itike y’ibihumbi 30.000Frw  bo bazayigura ibihumbi 20.000Frw gusa.

Iki gikorwa cy’igabanyirizwa kizahoraho no ku bindi bitaramo bizabera muri BK Arena, nk’uko byagenze ku byabanje kuva Banki ya Kigali yatangira gukorana na QA Venue Solutions Ltd iyobora iyi nzu.

Mtn yaje iri igisubizo muri iki gitaramo 

Gaga wari uhagarariye ubuyobozi bwa BK Arena avuga ko imwe mu ntego bafite ari ugukomeza gusururutsa Abanya-Kigali, ku buryo nibura rimwe mu gihembwe bazajya babazanira aba-Dj bakunzwe hirya no hino ku Isi bakaza muri ibi birori bimeze gutya. “Ibi ni intangiriro y’ibindi byinshi bizaza”.

Musugi J.Paul wari uhagarariye MTN muri iki gikorwa avuga ko ukwezi k’Ugushyingo kwahariwe gahunda ya Mobile Money, bakaba barahisemo gutera inkunga iki gitaramo kugira ngo babashe guhura n’abakiriya babo babashe gusobanukirwa gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

Dj Marnaud yahize gukora amateka muri Club

Usibye igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, aba basore bazacurangira muri Ubumwe Grande Hotel ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 mu gitaramo cyiswe “Balcony Mix”, gusa aha ho kwinjira bizaba bisaba ubutumire aho kuba amatike nk’uko bimeze mu cya mbere.

“Balcony Mix” si ibirori bishya kuri aba basore dore ko hashize amezi abiri babikoze mu mujyi wa New York, basanzwe babikorera mu mijyi itandukanye hirya no hino ku Isi ubu bageze kuri Season ya 5 Episode ya 2.

Icyo kunywa kizaba gihari ku bwinshi

Ibi bitaramo byatewe inkunga na Heineken, Momo by MTN, Ubumwe Grande Hotel, Forzza, BK Arena na EAP (East African Promoters).


Lucky Nzeyimana niwe wari uyoboye ikiganiro










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND