RFL
Kigali

Bitunguranye umukinnyi wa Fc Barcelona Gerard Pique, yasezeye kuri Ruhago burundu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/11/2022 20:52
1


Umukinnyi wakiniraga Fc Barcelona, Gerard Pique yatangaje ko kuri uyu 6 aribwo azakina umukino we wa nyuma ubundi agahita asezera burundu gukina umupira w'amaguru.



Gerard Pique w'imyaka 35 wakiniraga ikipe y'igihugu ya Espagne na Fc Barcelona, bitunguranye yatangaje ko kuwa 6 aribwo azakina umukino we wa nyuma, uyu mukino ukazabera ku kibuga cya Fc Barcelona I Camp Nou ubwo bazaba bakina na Almeria mu mikino ya shampiyona ya Espagne (La liga).

Mu mashusho yuzuye ikiniga n'amarira Gerard Pique yashyize hanze mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yavuze ko asigaje umukino umwe ubundi agashyira akadomo ku rugendo rwe rwo gukina umupira w'amaguru.

N’ubwo uyu mukinnyi yatangaje ko ahagaritse umupira, gusa igihugu cye cya Espagne cyari cyaramuhamagaye mu bakinnyi 55 bazifashishwa mu gikombe cy'isi.


Pique watunguranye agasezera ku mupira w'amaguru

Gerard Pique yakiniye amakipe menshi atandukanye harimo  Manchester United ndetse na Fc Barcelona yakinagamo, kuko yari amaze imyaka 18 akina nk’uwabigize umwuga. 

Uyu mukinnyi yatwaye ibikombe 35 muri rusange, ndetse yananyuze mu maboko y'abatoza bakomeye cyane. Pique yatwaye ibikombe mu Bwongereza, muri Espagne, yatwaye igikombe cy'isi ndetse n'ibikombe bya Champions League 4 kandi muri rusange yakinnye imikino 800.

Mu bakinnyi bari mu kigero cya Gerard Pique, yafatwaga nk’umwe mu bakinnyi beza bakina inyuma ariko hagati (centre-backs).

Mu magambo yuzuye ikiniga, Gerard Pique yagize ati"nk’uko nabivuze na mbere nta yindi kipe nzakinira nyuma ya Fc Barcelona, ku wa 6 nzakina umukino wanjye wa nyuma kandi ndashimira Fc Barcelona kuko yambereye umubyeyi".








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DR WILLIAM1 year ago
    TWAMUKUNDAGA PIQE AGI AGIKENEWE MUKIBUGA





Inyarwanda BACKGROUND