RFL
Kigali

Gatsibo: Abajura bigabije Kiliziya barayicucura

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:3/11/2022 16:57
1


Abajura bataramenyekana bigabije mu buryo bukomeye Kiliziya ya Centrale ya Gakenke iri mu Murenge wa Kiramuruzi, mu Karere ka Gatsibo ho mu Ntara y' i Burasirazuba, barayiba barayicucura bagera no ku nkongoro ya Padiri.



Mu busanzwe, abantu batinya gukorera amakosa mu nsengero ndetse n'inzu zitirirwa Imana, ariko abajura badasanzwe bateye kuri Centrale ya Gakenke mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Ugushyingo, basahura ibikoresho by'ingenzi muri Kiliziya.

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Kiziguro yandikiye urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) irusaba gukora iperereza ryimbitse, ngo hamenyekane abajura baba barateye Centrale ya Gakenke bakayisahura.

Inkuru dukesha IGIHE iravuga ko mu byibwe n'abajura harimo Inkongoro ya Padiri, Mixeur ebyiri, Indangururamajwi ebyiri n’imigozi yazo, imigozi ya bafule ndetse n’ibihumbi 52Frw, byose bifite agaciro ka 1.412.000Frw.

Ubuyobozi bwa Paruwasi ya kiziguro ari naho Centrale ya Gakenke ibarizwa, bwasabye inzego za leta by'umwihariko iz'umutekano gukora ibishoboka hagafatwa abagize uruhare muri ubu bujura.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukamasabo1 year ago
    birakabije kwiba munzu yimana





Inyarwanda BACKGROUND