RFL
Kigali

Wikimedia Rwanda yateguye inama mpuzamahanga yiswe 'Wikindaba' igamije kongera abanditsi-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/11/2022 11:21
0


Wikimedia Group Rwanda ikora inyandiko nzibutso mu Rwanda igiye kwakira inama ya Wikindaba igamije kongera abandi ba Wikipedia mu buryo bwo kubika amakuru.



Iyi nama izaba iri ku rwego rw'umugabane wose w'Afurika, izabera mu Rwanda kuva tariki 4 kugera tariki 6 Ugushyingo, ihuze ibihugu bisaga 30. Wikimedia ni ikigo kitegamiye kuri Leta, cyandika kikanakurikirana amakuru yo mu Rwanda ndetse by'umwihariko agaruka ku Rwanda.

Mu kiganir n'itangazamakuru, Ndahiro Derrick, Umuyobozi Mukuru wa Wikimedia Group Rwanda, yatangaje ko batangira iki kigo bashakaga kubika amakuru ku buryo bwizewe. Ati: "Wikimedia Group Rwanda yatangiye mu 2019 aho yari igamije kubika amakuru agaruka ku Rwanda ndetse n'abanyarwanda". 

Akomeza avuga ko babikoze mu rwego rwo kubika amakuru yizewe mu kwirinda ko hari ashobora kuzimira. Aragira ati: "Twafashe umwanzuro wo kubika aya makuru mu buryo bugezweho ndetse bwizewe kuko wasangaga hari amakuru ashobora kuzazimira cyangwa akavugwa nabi."

Ndahiro Derrick asobanura imikorere ya Wikimedia Group Rwanda 

Derrick yakomeje avuga ko Wikimedia ifite intego zo kuba ikiraro gihuza abanyarwanda n'amakuru mpuzamahanga mu gihe habonetse atari ukuri, agakosorwa. Agaruka ku nama ya "Wikindaba Conference" izaba kuva tariki 4 Ugushyingo, Derrick yavuze ko iyi nama izatuma abantu benshi bamenya ko hari itsinda ry'abanyarwanda bandika kandi bakita ku makuru arebana n'igihugu.

Abakora muri Wikimedia bafite inshingano zo gusoma kuri Wikipedia bakareba amakuru adakosoye cyangwa atavuguruye bakayavugurura

Abanditsi bagera ku 150 ni bo bakora muri Wikimedia Group Rwanda 

Alain Numa ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Wikimedia Group Rwanda 

Wikimedia Group Rwanda ni kamwe mu gace kagize Wikipedia isanzwe izwiho kubika amakuru y'ibintu n'abantu ku Isi hose


AMAFOTO: Serge - inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND