Kigali

Ni uruhe ruhare rwa Kompanyi z'ubucuruzi mu iterambere rya Siporo?

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:3/11/2022 15:52
0


'Siporo ni ubuzima', ni cyo gituma yitabwaho mu bihugu by'isi byose, igashyirirwaho abayikuriye n'abashinzwe kuyireberera kuva ku rwego rwa za Minisiteri. Ibigo byigenga na za Kompanyi z'ubucuruzi na byo bigira uruhare mu kubaho kwa Siporo.



Uko imyaka igenda isimburana, ibikorwa by'imikino imwe n'imwe bigenda bihinduka ubucuruzi bukomeye, bigatuma ababibarizwamo nk'abakinnyi, abatoza n'abandi nabo bahabwa amafaranga ndetse bagashyirirwaho byinshi bibafasha kubaho neza.

Aho Siporo yateye imbere cyane, ibintu nkenerwa bya buri munsi biza mu makipe bivuye mu bigo bitandukanye, na byo byunguka mu gihe ibikorwa cyangwa Serivisi zabyo zirushijeho kumenyekana binyuze mu kwamamazwa ku bibuga n'ahandi.

Hari aho Kompanyi zigenga zitanga amafaranga, ibikoresho cyangwa ibikorwa remezo ku bakora Siporo, nabo bakabimenyekanisha ku bakurikirana imikino, inyungu ku mpande zombi zikaba magirirane.

Mu bihabwa amakipe muri rusange, harimo ibifasha abakozi kubona amafaranga abafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi, ibikoresho bibafasha kugira ubuzima bwiza, ibyo guteganyiriza ahazaza n'ibindi.

Mu Rwanda, Kompanyi ya JIBU yamamaye ku gutunganya no gusakaza amazi meza, ni kimwe mu bigo bitera inkunga amakipe ya Siporo, hagamijwe gufasha abayabarizwamo kugira ubuzima bwiza biruseho ndetse no gukomeza gutera imbere.

Iyi kompanyi itera inkunga ihoraho ikipe ya Bugesera Cycling Team kuva yashingwa mu mwaka wa 2019, aho iyo kipe nayo yambara imyenda iriho ibirango bya Jibu kuva hasi kugera hejuru ndetse igakoresha amazi yayo.

Bugesera Cycling Team iterwa inkunga na Jibu

Bugesera Cycling Team igendana na Jibu umunsi ku wundi, ifite abanyempano bagenda batera imbere umunsi ku wundi mu mukino w'amagare bayobowe na Uwera Aline wegukanye umudari wa Bronze muri Shampiyona Nyafurika mu cyiciro cy'abangavu.

Astelie Ngarambe ushinzwe iyamamazabikorwa muri kompanyi ya Jibu, avuga ko iki kigo cyishimira imikoranire yacyo na Bugesera Cycling Team.

Yagize ati ''Twatangiranye urugendo na Bugesera CT muri 2019, tunavugurura imikoranire muri 2020. Twabonye umusaruro mwiza ku bakobwa bato bayikinira, harimo no kuba Uwera Aline yarahembewe kwitwara neza akaba uwa gatatu muri Africa.''

Jibu kandi itera inkunga ikipe ya Marine FC, nayo izwiho kuzamura abana muri ruhago y'icyiciro cya mbere mu Rwanda. Iyi kipe ibarizwa i Rubavu ari naho yakirira imikino yo mu rugo, yatangiye gukorana na Jibu mu ntangiriro z'umwaka w'imikino wa 2022.

Kuri Marine FC, Astelie Ngarambe yagize ati ''Marine FC izwiho kuzamura abanyempano ba ruhago mu Rwanda, ari nayo kipe yonyine ya ruhago ikorana na Jibu kubera iyo mpamvu. ''

Jibu na Marine FC bashyira umukono ku masezerano y'imikoranire

Aya makipe yombi n’ubwo abarizwa muri Siporo zitandukanye yombi abonera inyungu mu mikoranire na Kompanyi ya Jibu, aho igena bimwe mu bikenerwa bya buri munsi ku bakora Siporo.

Kompanyi ya Jibu ifite amashami (Franchisees) 57 mu Ntara zose z'igihugu, buri gihe iteganya uburyo bwo kugeza amazi n'ibindi byumvikanyweho aho aya makipe aba ari bwitabire imikino mu gihugu hose.

Uretse ibyo kandi, Jibu inatera inkunga ibindi bikorwa bitandukanye bya Siporo mu Rwanda nk'aho itanga amazi muri Siporo rusange ya 'Car Free Day' n'ibindi bitandukanye.

Jibu itanga amazi meza muri Car Free Day






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND