RFL
Kigali

America yasabye M23 kuva mu birindiro mu gihe havugwa imirwano ikaze

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:1/11/2022 16:20
0


Leta ya Amerika yasabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ugasubira inyuma, ukava mu birindiro byawo mu gihe havugwa imirwano ikaze hagati yayo n'ingabo za DRCongo zikorera mu bice by' u Burasirazuba bw'igihugu.



Guhera mu byumweru bitatu bishize, imirwano yadutse bushya hagati ya M23 n'ingabo 'FARDC' za Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo, uyu mutwe uva mu gice cya Bunagana umaze amezi 7 warigaruriye, utangira kurwana werekeza i Goma.

Kuva imirwano yaduka, M23 yafashe ibice hafi ya byose bya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, harimo n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kinini muri ako gace. 

Itangazo ry’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Amerika, rivuga ko icyo gihugu “cyamagana bikomeye kubura imirwano kwa M23” yateye “imfu n’inkomere z’abasivile n’abandi benshi bagahunga bushya.” 

Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, umutwe wa M23 wakomeje kuvuga ko utazava mu birindiro byawo hatabayeho kumvikana na leta ku byo uvuga ko urwanira, naho Leta ya DRCongo ikavuga ko idateganya kugirana ibiganiro na M23 yita umutwe w'iterabwoba.

Mu gihe kandi DRCongo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, ibyo Leta y' u Rwanda ihamya ko ari ibinyoma, leta ya Amerika ivuga ko ihangayikishijwe no “kwiyongera kw’amagambo y’urwango” igasaba ko bihagarara.

Kuri ubu haravugwa ko imirwano ikomeje gukomera, aho umutwe wa M23 urwana werekeza mu Mujyi wa Goma, umwe mu mijyi ikomeye mu bucuruzi bwa DRCongo.

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND