Album ‘Twaje’ y’umuririmbyi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, yegukanye igikombe cya album nziza y’umwaka, hashimwa buri wese wamushyigikiye kugeza n’uyu munsi mu bikorwa yasize ndetse n’ibindi bizakomeza gusohoka.
Binyuze ku matora yo ku rubuga rwa Nonehoevents.com,
iyi album yakomeje kuza imbere mu majwi kugeza ubwo mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, yarangije iri ku mwanya wa mbere.
Mu cyiciro cya ‘Best Album’ yari ihanganye na ‘D.I.D’
ya Kivumbi, ‘Kemotheraphy’ ya Bull Dog, ‘Goligoto’ ya Mr Kagame ndetse na ‘RNB’
ya Nel Ngabo.
Kiss Fm itegura ibihembo bya Kiss Summer Awards 2022
yatangaje ko ‘Twaje’ ya Buravan ariyo yahize izindi, ni mu birori byabaye mu
ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022 kuri Norrsken Hub Kigali
ahahoze Ecole Belge.
Iki gikombe cyakiriwe n’abagize Itorero Ibihame, uyu
muhanzi yabarizwagamo. Igikombe cyatanzwe na Amb. Robert Masozera. Cyakiriwe n’abarimo mukuru we Batangana Martial, Ruti Joel, mushiki wa Buravan n’abandi babanye
nawe igihe kinini.
Mu ijambo rye, mukuru we Batangana Martial yavuze ati “Ndishimye
cyane kuza hano. Navuga y’uko nkomejwe n’abavandimwe bamperekeje…Kandi twumva
Yvan akiri kumwe natwe.”
Yavuze ko ubwo yari kumwe na Buravan kwa muganga yamusabye kwandika abantu bose bamubaye hafi mu burwayi bwe, avuga ko naramuka
akize azabaha indabo.
Martial yashimye inshuti za Buravan, abamuteye inkunga
mu rugendo rwe rw’umuziki n’abandi. Yanashimye Kiss Fm yahisemo album ya
Buravan.
Yavuze ko hari byinshi yigiye kuri Buravan birimo guca
bugufi, kuba uwo ari we, gushyira umwete mu kazi ke cyane. Ati “Ndabizi ko
yishimye cyane.”
Martial yavuze ko Buravan atakundaga kureba cyane
Televiziyo, ahubwo yayirebaga ubwo yabaga agiye kureba ijambo rya Perezida Paul
Kagame.
Yavuze ko Buravan yubakiye umuziki we ‘ku kubanza
kwiyizera’ mbere y’uko abandi bamwizera.
Yavuze ko mu minsi iri imbere bazashyira hanze
indirimbo "Intago y'ubumwe" yakoranye na Junior Rumaga. Iyi ndirimbo ngo irimo amasomo menshi
ku bahanzi bashya, ndetse n’ibyivugo. Martial yavuze ko hari gutekerezwa
urubuga ruzanyuzwaho ibikorwa byinshi by’uyu munyamuziki.
Album ya Yvan Buravan iriho indirimbo 10 harimo imwe
ihimbaza Imana. Yatangiye gutegura iyi Album nyuma y’uko yegukanye irushanwa
ry’umuziki rya Prix Decouvertes RFI 2021.
Yateguye iyi album ashaka kumvikanisha ko igihe kigeze
kugira ngo umuziki w’u Rwanda urangamirwe n’amahanga.
Album ya Buravan iriho indirimbo ‘Bwiza’ yakoranye na
Andy Bumuntu, ‘Impore’ yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel, ‘Twaje’, ‘Tiku
Tiku’, ‘VIP’ yakoranye na Ish Kevin feat Pro Zed, Gusaakara’, ‘Ye ayee’, Ituro’
, ‘I Love you yoo’ na ‘Ni Yesu’.
Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘The Love Lab’, mu gitaramo yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu 2020. Buravan yakoraga injyana ya Afro, RnB, Pop na Soul.
Batangana Martial, mukuru wa Buravan wakiriye igikombe cya 'Best Album' cya Buravan
Batangana yavuze ko album 'Twaje' yegukanye iki gikombe kubera ko murumuna we yashyigikiwe mu muziki
Abarimo Ruti Joel babanye igihe kinini na Buravan, bacinye akadiho nyuma yo kumva umuvandimwe yegukanye iki gikombe
Sandrine Isheja Butera ubwo yatangazaga ko album ya Buravan yegukanye igikombe
Batangana yatangaje ko hagiye gushyirwaho urubuga rumwe ruzaba ruriho ibikorwa byose bya Buravan
Abo mu muryango wa Buravan ubwo batambukaga ku itapi itukura (Red Carpet) muri ibi birori
KANDA HANO WUMVE ALBUM 'TWAJE' YA YVAN BURAVAN
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO