Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Masamba Intore, yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo abanyarwanda n’abandi bahuriye mu ruganda rw’umuziki bakomeze gushyira imbaraga mu gutegura ibihembo byinshi, bishimira abahanzi bahize abandi.
Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30
Ukwakira 2022, ubwo yitabiraga ‘bwa mbere’ itangwa ry’ibihembo bya Kiss Summer
Awards byatanzwe ku nshuro ya gatanu.
Ibi bihembo mu 2021 byatangiwe mu nyubako y’imyidagaduro
ya BK Arena, ariko kuri iyi nshuro byatangiwe ahitwa Norrsken Hub Kigali,
ahahoze ishuri rya Ecole Belge. Byatanzwe imbona nkubone, kandi byatambukaga ku
rubuga rwa Youtube rwa Kiss Fm.
Masamba Intore ni umwe mu bantu bakundishije benshi
umuziki wa gakondo Nyarwanda. Afite izina rinini mu muziki w’u Rwanda, abicyesha
inganzo ye n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze.
Uyu munyabigwi mu muziki w'u Rwanda, ubwo yatambukaga
ku itapi itukura (Red Carpet) yavuze ko 'ibihembo nk'ibi' mu muziki w'u Rwanda
'bifite akamaro kanini', binafasha n'abahanzi kugira umwete n'ubufasha bwo
kugira ngo bashobore gukora ‘ibirenzeho'.
Yavuze ati "Iyo umuntu rero yahawe igihembo biba
byerekana ko yakoze neza. Biba byerekana ko yashimwe, binaha n'imbaraga n'abandi
kugira ngo bashobore gukora, ni nacyo cyiza cyane'.
Masamba yavuze ko ari ubwa mbere yitabiriye ibi bihembo,
ariko yasanze biri ku rwego rwiza ashingiye kubyo yiboneye.
Yasabye ko ibihembo nk'ibi mu Rwanda byakomeza
gutegurwa, kugira ngo abantu ntibakomeze kumenyera gusa ibihembo Mpuzamahanga.
Ati “…Ntituzajye tumenyera gusa kubona zazindi
z'iburayi, na hano mu Rwanda habeho ibintu nk'ibi ngibi.”
Umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins yijeje Masamba Intore
ko bazakomeza kurushaho gutegura neza ibi bihembo, ku buryo bizamutera imbaraga
zo gukomeza kwitabira ibi bihembo.
John yavuze ko nawe ari bwo bwa mbere yitabiriye ibi
bihembo, ariko ‘ibyo nabonye uyu munsi biteye ubwuzu’.
Kiss Fm isobanura ko ibihembo bya Kiss Summer Awards
bigamije guteza imbere abahanzi bo mu Rwanda, no kubatera imbaraga mu rugendo
rwabo rw’umuziki.
Nta bihembo byinshi bitangwa mu muziki w’u Rwanda.
Akenshi usanga bitegurwa n’abantu ku giti cyabo, cyangwa se ibitangazamakuru
bitandukanye bikorera mu Rwanda.
Ibihembo cyangwa se ‘Awards’ ni kimwe mu bintu
bikomeye bijya muri ‘CV’ y’umuhanzi, binamuhesha akazi gakomeye, kandi arubahwa
mu bandi.
Guhabwa ‘Awards’ hashingirwa ku bikorwa wakoze, uko abantu bagushyigikiye mu matora yo kuri internet n’ibindi bitandukanye.
Masamba yatangaje ko ari bwo bwa mbere yitabiriye itangwa ry’ibihembo ‘Kiss Summer Awards’
Masamba yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ibihembo by’umuziki wo mu Rwanda birumbuke
Umunyamakuru wa Kiss Fm, Antoinette Niyongira yatangaje ko yakunze umuziki wa gakondo Nyarwanda kubera Masamba Intore
Cyuzuzo Jeanne D'Arc ahoberana na Masamba Intore amwakira kuri 'Red Carpet'
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien&Dox Visual-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO