RFL
Kigali

Buravan, Eazy na Alyn Sano mu begukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards 2022-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2022 23:59
0


Ibyishimo byari byose ku bahanzi na ba Producer batwaye ibihembo bya Kiss Summer Awards, byatanzwe ku nshuro ya gatanu mu birori binogeye ijisho.



Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, kuri Norrsken Hub Kigali ahahoze ari Ecole Belge de Kigali.

Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi na ba Producer bahize abandi. Kiss Summer Awards ya 2022 yongerewemo ibindi byiciro bihabwa ibihembo, biva kuri bitanu bijya kuri birindwi biturutse ku busabe bw’abakunzi b’umuziki.

Ibyiciro bishya harimo icy’umuhanzikazi witwaye neza, ndetse n’icy’umuhanzi wakoze album nziza.

Indi mpamvu y’ibi byiciro bishya ni ugutera imbaraga abahanzi b’igitsina gore bakiri bake, no gushishikariza abahanzi gusohora album kuko ari bumwe mu buryo bwabafasha kwinjiza amafaranga biciye ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki.

Ibyiciro byahawe ibihembo muri uyu mwaka ni Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award.

Indirimbo zahataniye ibihembo kuri iyi nshuro ni izasohotse nyuma ya Kiss Summer Awards 2021, ni ukuvuga hagati ya Nzeri 2021 na Kanama 2022.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins yavuze ko bishimiye kuba babashije gutanga ibi bihembo ku nshuro ya gatanu. Yavuze ko batangira uru rugendo mu 2018 "twari tuzi ko ikintu tugiye gutangira ari ikintu kizafasha abantu benshi."

Yavuze ko u Rwanda rufite impano nyinshi mu muziki, no mu bindi bice by’ubuzima. Uyu muyobozi yavuze ko yitegereje urubyiruko rwanyuze kuri ‘Red carpet’, abona uburyo bari bambaye, kandi byose byarakorewe mu Rwanda.

Kuri we avuga ko atari uguteza imbere umuziki Nyarwanda, ahubwo ni ukuzamura ibice byose by’abari mu nganda ndangamuco z’u Rwanda. Yavuze ko ibihembo bya Kiss Fm bizarushaho kwaguka uko byagenda kose.

Abegukanye ibihembo bya Kiss Summer Awards 2022:

1. Igihembo cy’uwatunganyije indirimbo neza ‘Best Producer’ cyegukanwe na Element wo muri Country Records. Yaherukaga kwegukana iki gikombe mu 2021. Iki gihembo yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera.

Ahawe ijambo, Element yashimye Imana kubwo kumufasha kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri. Ati “Murakoze cyane. Imana ibahe umugisha.”

2. Igikombe cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) yabaye Chriss Eazy wo muri Giti Business Group. Iki gikombe yagishyikirijwe n’Umuyobozi wa Engen, ahita aba Brand Ambassador wa Engen Ecodrive.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chriss Eazy yashimye Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege ‘kuko ni ikintu abahanzi benshi duhuriyeho’.  Yavuze ko guhatana muri ibi bihembo ari kimwe mu bintu byiza agezeho mu muziki.

Yashimye abo bakorana umunsi ku munsi mu muziki, anashima Producer Element wamukoreye indirimbo nyinshi.

3. Igikombe cya album yahize izindi (Best Album) yabaye ‘Twaje’ y’umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana. Iki gikombe cyakiriwe n’abagize Itorero Ibihame.

Igikombe cyatanzwe na Amb. Robert Masozera,  cyakiriwe n’abarimo mukuru we, Batangana Martial, Ruti Joel, mushiki wa Buravan n’abandi babanye nawe igihe kinini.

Iyi album yaratowe mu buryo bukomeye mu matora yo kuri internet, yaberaga ku rubuga rwa Nonehoevents.com ku buryo yari ikubye hafi inshuro esheshatu ‘D.I.D’ ya Kivumbi yari ku mwanya wa kabiri.

Mu ijambo rye, mukuru we Martial yavuze ati “Ndishimye cyane kuza hano. Navuga y’uko nkomejwe n’abavandimwe bamperekeje…Kandi twumva Yvan akiri kumwe natwe.”   

Yavuze ko ubwo yari kumwe na Buravan kwa muganga, yamusabye kwandika abantu bose bamubaye hafi mu burwayi bwe, avuga ko naramuka akize azabaha indabo.

Martial yashimye inshuti za Buravan, abamuteye inkunga mu rugendo rwe rw’umuziki n’abandi. Yanashimye Kiss Fm yahisemo album ya Buravan.

Yavuze ko hari byinshi yigiye kuri Buravan birimo guca bugufi, kuba uwo ari we, gushyira umwete mu kazi ke cyane. Ati “Ndabizi ko yishimye cyane.”

Martial yavuze ko Buravan atakundaga kureba cyane Televiziyo, yayirebaga ubwo yabaga agiye kureba ijambo rya Perezida Paul Kagame.

Yavuze ko Buravan yubakiye umuziki we ‘ku kubanza kwiyizera’ mbere y’uko abandi bamwizera.

Yavuze ko mu minsi iri imbere bazashyira hanze indirimbo ‘Intago’ yakoranye na Buravan. Iyi ndirimbo ngo irimo amasomo menshi ku bahanzi bashya, ndetse n’ibyivugo.

Martial yavuze ko hari gutekerezwa urubuga ruzanyuzwaho ibikorwa byinshi by’uyu munyamuziki.

4. Igikombe cy’uwitangiye umuziki Nyarwanda (Life Time Achivements Awards) cyegukanwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

5. Igikombe cy’umuhanzikazi wahize abandi (Best Female Artist) cyegukanwe na Alyn Sano. Yashimye Imana kubwo kumuha umurava n’impano.

Alyn yashimye Mama we, abavandimwe, aba Producer, itangazamakuru n’abandi bakoranye mu rugendo rw’umuziki.

Uyu mukobwa yavuze ko hari bagenzi be b’abakobwa bafite impano ariko bataramenyekana, kubera ko badashyigikiwe cyane.

Yashimye kandi abo bakorana muri sosiyete ya Alyn Sano Limited, abo bari bahatanye, avuga ko ‘nabo igihe cyabo kizagera’.

6. Igihembo cy’umugabo mwiza (Best Male Artist) cyegukanwe na Kenny Sol.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo ‘Forget’, yashimye buri wese umushyigikira, ashimira Kiss Fm ku bwo gutegura ibi bihembo. 

Yavuze ko urugendo rwe rw’umuziki rutari rworoshye, itsinda rya Yemba Voice yahozemo, Mani Martin, Bruce Melodie wabaye umujyanama we n’abandi.

Kenny Sol yavuze ko Buravan yamubwiye ko ‘ni twe tw’ejo hazaza kandi tuzakomeza tubikore’.

7. Igikombe cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song) cyegukanwe n’indirimbo ‘Inana’ ya Chriss Eazy. Iki gikombe yagishyikirijwe n’Umuyobozi wa KISS FM, John Wilkins.  


Alyn Sano yashimiye itangazamakuru n'abandi bamushyigikiye


Alyn Sano yegukanye igikombe 'Best Female Artist'


Kenny Sol yavuze ko Buravan yamuteye imbaraga mu rugendo rwe rw'umuziki



Kenny Sol yashimye abarimo Bruce Melodie bamushyigikiye mu muziki we


Kenny Sol yafashwe n'amarangamutima ubwo yatangazwaga nka 'Best Male Artist'


Umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins ashyikiriza igikombe Chriss Eazy


Chriss Eazy yavuze ko abantu bakorana ari umuryango mugari umushyigikira umunsi ku munsi. Yashimye cyane Producer Element


Chriss Eazy abarizwa muri Giti Business Group

Chriss Eazy yegukanye igikombe cya 'Best New Artist' muri Kiss Summer Awards

Chriss Eazy yegukanye ibikombe bibiri birimo icya 'Best Summer Song'

Producer Element yegukanye igikombe cya 'Best Producer' yagishyikirijwe na Amb. Robert Masozera 

Element yashimye Imana n'abandi bamushyigikira mu rugendo rwo gutunganya indirimbo 

Mushyoma Joseph washinze East African Promoters ni we wegukanye igikombe cya 'Life Time Achivements Awards' 

Batangana Martial (Mukuru wa Buravan) ni we wakiriye igikombe cya Album 'Twaje'

 

Martial yashimye buri wese washyigikiye Buravan, avuga ko mu minsi iri imbere basohora indirimbo 'Intago' 


Nkusi Arthur na Sandrine Isheja Butera bayoboye umuhango w'itangwa ry'ibi bihembo    

Abarimo Ruti Joel n'abandi babarizwa mu Itorero Ibihame bakiriye iki gikombe 


Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 


Umunyamakuru washinze MI Empire Murindahabi Irene ufite abahanzikazi Vestine na Dorcas bari bahataniye ibi bihembo     

Umuhanzi Peace Jolis yitabiriye itangwa ry'ibi bihembo bya Kiss FM 

Antoinette Niyongira na Cyuzuzo Jeanne D'Arc ubwo bakiraga umunyamakuru Emmalito 



Dj Lamper wo mu Butaliyani wavanze umuziki mu itangwa ry'ibi bihembo

Alyn Sano ari kumwe na Producer Prince [Wambaye ingofero] wakoze indirimbo ye 'Fake Gee'

 

Abarimo Rumaga, Adolphe, Juda Muzik batambuka ku itapi itukura 






Umusizi Rumaga uzwi mu bisigo bitandukanye birimo nka 'Umugore si umuntu'

 

Masamba yitabiriye bwa mbere itangwa ry'ibihembo bya Kiss Summer Awards

 

Masamba yasabye ko ibihembo nk'ibi bikomeza gutegurwa

 

Abagize itsinda rya Symphony Band bitegura gukora igitaramo cyabo cya kabiri muri uyu mwaka

 

Abo mu muryango wa Yvan Buravan bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo





Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien&Dox Visual








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND