Ibyishimo byari byose ku bahanzi na ba Producer batwaye ibihembo bya Kiss Summer Awards, byatanzwe ku nshuro ya gatanu mu birori binogeye ijisho.
Byabaye mu ijoro ryo kuri iki
Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, kuri Norrsken Hub Kigali ahahoze ari Ecole
Belge de Kigali.
Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi na ba Producer
bahize abandi. Kiss Summer Awards ya 2022 yongerewemo ibindi byiciro bihabwa
ibihembo, biva kuri bitanu bijya kuri birindwi biturutse ku busabe bw’abakunzi
b’umuziki.
Ibyiciro bishya harimo icy’umuhanzikazi witwaye neza, ndetse n’icy’umuhanzi wakoze album nziza.
Indi mpamvu y’ibi byiciro bishya ni ugutera imbaraga
abahanzi b’igitsina gore bakiri bake, no gushishikariza abahanzi gusohora album kuko
ari bumwe mu buryo bwabafasha kwinjiza amafaranga biciye ku mbuga zitandukanye
zicuruza umuziki.
Ibyiciro byahawe ibihembo muri uyu mwaka ni Best
Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best
Album na Life Time Achievement Award.
Indirimbo zahataniye ibihembo kuri iyi nshuro ni
izasohotse nyuma ya Kiss Summer Awards 2021, ni ukuvuga hagati ya Nzeri 2021 na
Kanama 2022.
Mu ijambo rye, umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins yavuze ko bishimiye
kuba babashije gutanga ibi bihembo ku nshuro ya gatanu. Yavuze ko batangira uru
rugendo mu 2018 "twari tuzi ko ikintu tugiye gutangira ari ikintu kizafasha
abantu benshi."
Yavuze ko u Rwanda rufite impano nyinshi mu muziki, no mu
bindi bice by’ubuzima. Uyu muyobozi yavuze ko yitegereje urubyiruko rwanyuze
kuri ‘Red carpet’, abona uburyo bari bambaye, kandi byose byarakorewe mu
Rwanda.
Kuri we avuga ko atari uguteza imbere umuziki
Nyarwanda, ahubwo ni ukuzamura ibice byose by’abari mu nganda ndangamuco z’u
Rwanda. Yavuze ko ibihembo bya Kiss Fm bizarushaho kwaguka uko byagenda kose.
Abegukanye
ibihembo bya Kiss Summer Awards 2022:
1. Igihembo cy’uwatunganyije indirimbo neza ‘Best
Producer’ cyegukanwe na Element wo muri Country Records. Yaherukaga kwegukana
iki gikombe mu 2021. Iki gihembo yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inteko
y’Umuco, Amb. Robert Masozera.
Ahawe ijambo, Element yashimye Imana kubwo
kumufasha kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri. Ati “Murakoze cyane. Imana
ibahe umugisha.”
2. Igikombe cy’umuhanzi mushya (Best New Artist) yabaye
Chriss Eazy wo muri Giti Business Group. Iki gikombe yagishyikirijwe
n’Umuyobozi wa Engen, ahita aba Brand Ambassador wa Engen Ecodrive.
Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chriss Eazy yashimye
Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege ‘kuko ni ikintu abahanzi benshi
duhuriyeho’. Yavuze ko guhatana muri ibi
bihembo ari kimwe mu bintu byiza agezeho mu muziki.
Yashimye abo bakorana umunsi ku munsi mu muziki,
anashima Producer Element wamukoreye indirimbo nyinshi.
3. Igikombe cya album yahize izindi (Best Album) yabaye
‘Twaje’ y’umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana. Iki gikombe cyakiriwe n’abagize
Itorero Ibihame.
Igikombe cyatanzwe na Amb. Robert Masozera, cyakiriwe n’abarimo mukuru we, Batangana Martial, Ruti Joel, mushiki wa Buravan n’abandi babanye nawe igihe
kinini.
Iyi album yaratowe mu buryo bukomeye mu matora yo kuri
internet, yaberaga ku rubuga rwa Nonehoevents.com ku buryo yari ikubye hafi
inshuro esheshatu ‘D.I.D’ ya Kivumbi yari ku mwanya wa kabiri.
Mu ijambo rye, mukuru we Martial yavuze ati “Ndishimye cyane kuza hano. Navuga y’uko nkomejwe n’abavandimwe bamperekeje…Kandi twumva Yvan akiri kumwe natwe.”
Yavuze ko ubwo yari kumwe na Buravan kwa muganga,
yamusabye kwandika abantu bose bamubaye hafi mu burwayi bwe, avuga ko naramuka
akize azabaha indabo.
Martial yashimye inshuti za Buravan, abamuteye
inkunga mu rugendo rwe rw’umuziki n’abandi. Yanashimye Kiss Fm yahisemo album
ya Buravan.
Yavuze ko hari byinshi yigiye kuri Buravan birimo guca
bugufi, kuba uwo ari we, gushyira umwete mu kazi ke cyane. Ati “Ndabizi ko
yishimye cyane.”
Martial yavuze ko Buravan atakundaga kureba cyane
Televiziyo, yayirebaga ubwo yabaga agiye kureba ijambo rya Perezida Paul
Kagame.
Yavuze ko Buravan yubakiye umuziki we ‘ku kubanza
kwiyizera’ mbere y’uko abandi bamwizera.
Yavuze ko mu minsi iri imbere bazashyira hanze
indirimbo ‘Intago’ yakoranye na Buravan. Iyi ndirimbo ngo irimo amasomo menshi
ku bahanzi bashya, ndetse n’ibyivugo.
Martial yavuze ko hari gutekerezwa urubuga
ruzanyuzwaho ibikorwa byinshi by’uyu munyamuziki.
4. Igikombe cy’uwitangiye umuziki Nyarwanda (Life Time Achivements
Awards) cyegukanwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.
5. Igikombe cy’umuhanzikazi wahize abandi (Best Female
Artist) cyegukanwe na Alyn Sano. Yashimye Imana kubwo kumuha umurava n’impano.
Alyn yashimye Mama we, abavandimwe, aba Producer,
itangazamakuru n’abandi bakoranye mu rugendo rw’umuziki.
Uyu mukobwa yavuze ko hari bagenzi be b’abakobwa
bafite impano ariko bataramenyekana, kubera ko badashyigikiwe cyane.
Yashimye kandi abo bakorana muri sosiyete ya Alyn Sano
Limited, abo bari bahatanye, avuga ko ‘nabo igihe cyabo kizagera’.
6. Igihembo cy’umugabo mwiza (Best Male Artist)
cyegukanwe na Kenny Sol.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo ‘Forget’, yashimye buri wese umushyigikira, ashimira Kiss Fm ku bwo gutegura ibi bihembo.
Yavuze ko
urugendo rwe rw’umuziki rutari rworoshye, itsinda rya Yemba Voice yahozemo,
Mani Martin, Bruce Melodie wabaye umujyanama we n’abandi.
Kenny Sol yavuze ko Buravan yamubwiye ko ‘ni twe tw’ejo
hazaza kandi tuzakomeza tubikore’.
7. Igikombe cy’indirimbo y’impeshyi (Best Summer Song) cyegukanwe n’indirimbo ‘Inana’ ya Chriss Eazy. Iki gikombe yagishyikirijwe n’Umuyobozi wa KISS FM, John Wilkins.
Alyn Sano yashimiye itangazamakuru n'abandi bamushyigikiye
Alyn Sano yegukanye igikombe 'Best Female Artist'
Kenny Sol yavuze ko Buravan yamuteye imbaraga mu rugendo rwe rw'umuziki
Kenny Sol yashimye abarimo Bruce Melodie bamushyigikiye mu muziki we
Kenny Sol yafashwe n'amarangamutima ubwo yatangazwaga nka 'Best Male Artist'
Umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins ashyikiriza igikombe Chriss Eazy
Chriss Eazy yavuze ko abantu bakorana ari umuryango mugari
umushyigikira umunsi ku munsi. Yashimye cyane Producer Element
Chriss Eazy abarizwa muri Giti Business Group
Chriss Eazy yegukanye igikombe cya 'Best New Artist' muri Kiss Summer Awards
Chriss Eazy yegukanye ibikombe bibiri birimo icya 'Best Summer Song'
Producer Element yegukanye igikombe cya 'Best Producer' yagishyikirijwe na Amb. Robert Masozera
Element yashimye Imana n'abandi bamushyigikira mu rugendo rwo gutunganya indirimbo
Mushyoma Joseph washinze East African Promoters ni we wegukanye igikombe cya 'Life Time Achivements Awards'
Batangana Martial (Mukuru wa Buravan) ni we wakiriye
igikombe cya Album 'Twaje'
Martial yashimye buri wese washyigikiye Buravan, avuga ko mu minsi iri imbere basohora indirimbo 'Intago'
Nkusi Arthur na Sandrine Isheja Butera bayoboye umuhango w'itangwa ry'ibi bihembo
Abarimo Ruti Joel n'abandi babarizwa mu Itorero Ibihame bakiriye iki gikombe
Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017
Umunyamakuru washinze MI Empire Murindahabi Irene ufite abahanzikazi Vestine na Dorcas bari bahataniye ibi bihembo
Umuhanzi Peace Jolis yitabiriye itangwa ry'ibi bihembo bya Kiss FM
Antoinette Niyongira na Cyuzuzo Jeanne D'Arc ubwo bakiraga umunyamakuru Emmalito
Dj Lamper wo mu Butaliyani wavanze umuziki mu itangwa ry'ibi bihembo
Alyn Sano ari kumwe na Producer Prince [Wambaye
ingofero] wakoze indirimbo ye 'Fake Gee'
Abarimo Rumaga, Adolphe, Juda Muzik batambuka ku itapi itukura
Umusizi Rumaga uzwi mu bisigo bitandukanye birimo nka 'Umugore si umuntu'
Masamba yitabiriye bwa mbere itangwa ry'ibihembo bya
Kiss Summer Awards
Masamba yasabye ko ibihembo nk'ibi bikomeza gutegurwa
Abagize itsinda rya Symphony Band bitegura gukora
igitaramo cyabo cya kabiri muri uyu mwaka
Abo mu muryango wa Yvan Buravan bitabiriye itangwa
ry'ibi bihembo
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien&Dox Visual
TANGA IGITECYEREZO