Mu gihe kingana n’isaha n’igice ibyamamare bitandukanye byaserutse mu myambaro idasanzwe yiganjemo ibara ry’iroza n’umukara, ari nako bagenda batangaza ibintu bitandukanye.
Ku isaha ya 17:55 nibwo abatumirwa
batangiye kwakirwa ku itapi y’umutuku, batangira bakira Chris Eazy.
Igikorwa cyo kwakira abantu
biganjemo ibyamamare cyayobowe na Antoinette Niyongira, afatanije na Cyuzuzo Jeanne D’Arc.
Chris Eazy yagize ati:”Ibyo
dukora byose tubikorera abantu, nibo batuma tubigeraho kandi kuba ndi
mu bahataniye ibihembo niyo ntsinzi ya mbere ibindi ni inyongera.”
Yakurikiwe na Junior Giti unareberera
inyungu z’umuhanzi Chris Eazy ati:”Icyo navuga ni inzozi ziri kugenda ziba
impamo, kandi amahiwe aho muyamuha niho nyakira.”
Ku isaha 18:00 nibwo
umushyitsi mukuru yakiriwe ku itapi y’umutuku, ahamya ko yishimiye kuba mu
birori by’umuziki nyuma y’igihe kitari gito.
Ku isaha ya saa 18:01 nibwo
Kenny Sol yatambutse mu myambaro isa umutuku ati:”Mbaye ndi utanga igihembo
atari njye ucyegukanye, nagiha uwo ari we wese wabashije gukora.”
Ku isaha ya 18:05 nibwo
Franco Kabano yahageze, yari yambaye ikositimu nziza iri mu ibara ry’iroza ati:”Umuziki
ni ikintu abantu bifashisha mu bintu bitandukanye, rero no mu mideli
turawifashisha kandi ubuhanzi ni urusobe.”
Ku isaha ya saa 18:07 nibwo
Miss Popularity 2020, Irasubiza Alliance yatambutse ku itapi y’umutuku, yambaye ikanzu
nziza n’ikamba mu mutwe.
Ku isaha ya saa 18:11 nibwo Michelle
Iradukunda yanyuze ku itapi y’umutuku, na we yari yambaye ikanzu y’ibara ry’iroza
avuga ko aha amahirwe buri wese.
Ku isaha ya saa 18:13 Emmy
Kintege na Zizou Al Pacino bageze ahabereye ibi birori, batangaza ko baha amahirwe
buri wese.
Kuri Al Pacino ati:”Ibihembo
birivugira duhereye kubyo Kiss yakoze mu myidagaduro nyarwanda, bityo ni ibihembo bishyigikira abakoze kandi bigatuma abantu barushaho gukora cyane.”
Ku isaha ya saa 18:17 Ruti
Joel nibwo yatambutse ku itapi y’umutuku, asobanura ukuntu yabashije guhuza
imiziki ya kizungu na gakondo ati:”Biriya byavuye ku kuba narahuje uko ngana n’umuziki
nyarwanda.”
Ku isaha ya 18:22 nibwo
Mignonne wahoze ari umukozi wa Kiss FM mu makuru y’ubukungu, mu ikanzu iri mu
ibara ry’iroza ari kumwe na musaza we wambaye bya kinyarwanda.
Ku isaha ya saa 18:33 Masamba
yageze ahabereye ibirori, yakirwa ku itapi y’umutuku. Abajijwe ku muhanzi aha amahirwe
ati:”Sinzi abahanzi bahatanye ariko nimbamenya ndabavuga.”
Akomeza agira ati:”Iyo umuntu
yahawe igihembo bigaragara ko yakoze, kandi bitera imbaraga abakoze.”
Ku isaha ya 18:35 nibwo
abagize Symphony bageze ahabereye ibihembo. Haje babiri bari babucyereye, babajijwe
kubo bashyigikiye, umwe muribo ati:”Njyewe nshyigikiye Santana, nkunda umuntu
ugitangira kandi ashoboye.”
Ku isaha ya 18:40 mukuru wa
Yvan Buravan yageze ahabereye ibihembo avuga ko yaje kubwa murumuna we, kandi
yishimye kuko na we aricyo aziko yifuza ko abantu bakomera kandi bakishima.
Ati:”Ibikorwa bye bigomba
gukomeza kandi turi gushaka guhuza ibikorwa bye, gushyira hanze Album ye ‘Twaje’, kuzamura
YB nka Brand.”
Ku isaha ya 18:50 ni bwo
Peace Jolis na Emmalito batambutse ku itapi y’umutuku, Peace ahawe umwanya wo
kugira uwo avuga aha amahirwe yagize ati:”Abahanzi bose bari gukora cyane.”
Ku isaha ya 18:55 nibwo Alyn
Sano yatambutse ku itapi y’umutuku ati:”Tuvanye uburyarya ntawuba atifuza
gutsinda, ariko twese dufite amahirwe kandi nta bwoba mfite kuko ntajya nsindwa
ahubwo mbyita kwiga.”
Ku isaha ya 19:02 Miss Kalimpinya
nibwo yatambutse ku itapi y’umutuku ari kumwe n’ikipe ngali isigaye imufasha
mu mwuga yinjiyemo wo gutwara imodoka, aho agenda yitabira amarushanwa atandukanye.
Ku isaha ya 19:04 nibwo
Rumaga, Juda Muzika, Adolphe n’abandi batambutse ku itapi y’umutuku.
Ku isaha ya 19:08
Murindahabi Irene yahawe umwanya ati:”Mbere ya byose Imana ibahe umugisha, mwateguye
neza, abakobwa bageze kure ubushize mwatwibiye muri Kigali Arena mureke dutahe
neza.” Aha yavugaga ku bakobwa areberera inyungu bahatanye mu cyiciro cya Best
Female Artist.
Ku isaha ya 19:11 Yampano yatambutse
agira ati:”Icyo nomination ivuze ni uko ndimo kugenda nsatira inzozi zanjye.”
Alto nawe ahawe umwanya ahamya ko ashyigikiye Producer Santana.
Ku isaha ya 19:13 nibwo Nel
Ngabo na Producer Clement batambutse ku itapi y’umutuku, abajijwe ku kuba ari mu
bahatanye yagize ati:”Ni ibintu byiza kubona abashya, birashimishije kuko
baba bafite icyo baje kongera ku kazi kakozwe.”
Nel Ngabo ati:”Nishimira guhatana
ariko kuva ibihembo byatangira nagiye mpatana ariko sindagira amahirwe yo
kwegukana igihembo, ariko mfite nishimira kuba mubona ibikorwa dukora.”
Ku isaha ya saa 19:18 nibwo
Boubou Umuyobozi wa East African Promoters yageze ahabera ibirori, ati:”Ibihembo
ni ikintu cyiza cyane gituma abantu bakomeza gukora, nahisemo gushora mu muziki
kuko nkukunda nzakomeza nkushoremo.”
Ku isaha ya 19:20 Linda
Priya na Zaba banyuze ku itapi y’umutuku
Ku isaha ya 19:22 ababyinnyi General Bend na Jojo Breezy batambutse ku itapi y’umutuku.
TANGA IGITECYEREZO