RFL
Kigali

U Rwanda rwatangaje ko rwababajwe n'icyemezo cya RDC cyo kwirukana Amb. Karega

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/10/2022 15:21
1


U Rwanda rwatangaje ko rwababajwe n'icyemezo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yirukanye Ambasaderi Vincent Karega ku butaka bwayo.



Itangazo Guverinoma y'u Rwanda yasohoye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, yatangaje ko yababajwe n'umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda, wafashwe na Leta  ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

U Rwanda kandi rwatangaje ko Ingabo zarwo ziteguye kurinda ubusugire bw'igihugu, kubera umutekano muke uri muri icyo gihugu kiri mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

Inama Nkuru y'umutekano ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo niyo yafashe umwanzuro wo gusaba Vincent Karega, Ambasaderi w'u Rwanda, kuva mu gihugu cyabo bitarenze amasaha 48 uhereye tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Iki cyemezo Guverinoma y'u Rwanda yacyamaganye, ivuga ko ibibazo biri muri Kongo ntaho u Rwanda ruhuriye nabyo.

Leta y'u Rwanda yagaragaje ko ihangayikishijwe n'ubufatanye bwa FARDC na FDLR, kandi ukaba ari umutwe ugamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda ndetse bakaba bakomeje kwegera umupaka w'u Rwanda bitwaje intwaro ziremereye.

Guverinoma y'u Rwanda ihamya ko kurushinja gufasha M23 ari uburyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo  ikoresha, bwo kujijisha amahanga yitirira u Rwanda ibibazo  by'imiyoborere n'umutekano yananiwe gukemura.

Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko ishyigikiye uburyo bwo kugarura amahoro binyuze mu mishyikirano. 

U Rwanda rushyigikiye ko hatekerezwa gukomeza ibiganiro byari byaratangiye Luanda cyangwa Nairobi, ariko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikaba ariyo yabaye nyirabayazana yo guhagarika  ibiganiro by'amahoro. 

U Rwanda rwasabye imiryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z'urwango n'ihohoterwa byibasira abavuga ururimi rw'ikinyarwanda, kandi abategetsi ba Kongo bakabigiramo uruhare.

Abanyarwanda  n'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda muri Kongo, bakaba bakomeje kwibasira n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

M23 ivuga ko irwanira uburenganzira bw'abanyekongo bavuga ikinyarwanda bahohoterwa, ariko Leta ya Kongo yafashe umwanzuro wo gufata M23 nk'umutwe w'iterabwoba, ihagarika gukomeza imishyikirano n'uwo mutwe.

Muri iki cyumweru M23 yafashe uduce dutandukanye muri Kivu y'Amajyaruguru, ndetse ikomeje gusatira umujyi wa Goma kuko kuwa Gatandatu yafashe umujyi wa Kiwanja.






















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWUMUREMYI Emmanuel 1 year ago
    Batureke tujye mumuhanda twamagane Abanye congo tubabwirako ibyo bakoze ataribyo bikosore





Inyarwanda BACKGROUND