RFL
Kigali

Bwa mbere Sunrise FC na Rutsiro FC zigiye kumvana iminsi, Musanze FC ntihagarara

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/10/2022 11:46
0


Sunrise FC igiye kwakira Rutsiro FC bwa mbere mu gihe Musanze FC ishaka kurara ku mwanya wa 2 mu gihe yatsinda Kiyovu Sports.



Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo irakomeza hakinwa umunsi wa 7. Ni umunsi watangiye kuri uyu wa Gatanu ubwo Police FC yatsindaga Rwamagana City igitego 1-0. Kuri uyu wa Gatandatu hari imikino ibiri nayo ikomeye aho Kiyovu Sports iri buze kwakira Musanze FC naho Sunrise FC yakire Rutsiro FC.

Sunrise FC na Rutsiro FC ni ubwa mbere zigiye guhura mu mateka yazo kuko Rutsiro FC imaze imyaka 3 ikina icyiciro cya mbere. Umwaka wa mbere Rutsiro ntabwo yahuye na Sunrise FC kuko shampiyona yakinwe mu buryo bw'amatsinda, naho umwaka wa kabiri usanga Sunrise FC yaramanutse mu cyiciro cya kabiri.

Sunrise FC niyo iri bwakire umukino simusiga

Uyu mukino ugiye kuba aya makipe adahagaze neza, kuko nka Sunrise FC imaze imikino 2 idatsinda harimo umukino yatsindiwe mu rugo na Mukura Victory nyuma yaho ijya i Musanze naho itsindirwayo.

Mu gihe Sunrise FC yatsindwa uyu mukino, byaba bibaye bibi cyane ndetse hari n'amakuru ava Nyagatare avuga ko n'umutoza Seninga Innocent ashobora kwirukanwa.

Rutsiro FC irashaka kuva ku manota atanu

Rutsiro FC nayo igiye gukina uyu mukino iryamiye amanota 5, ndetse mu mikino 3 iheruka ikaba ifitemo amanota 3, ikagira n'umukino w'ikirarane w'umunsi wa 6 wa shampiyona. Uyu mukino urabera kuri sitade ya Nyagatare ku isaha ya saa 15:00 PM.

I Kigali naho biraba bicika kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa 15:00 PM aho Kiyovu Sports iza kwakira Musanze FC. 

Uyu mukino ugiye guhuza amakipe ahagaze neza muri shampiyona ndetse ikipe ya Kiyovu Sports ikaba iri ku mwanya wa 2 n'amanota 13, mu gihe Musanze FC iyigwa mu ntege iza ku mwanya wa 3 n'amanota 12. 

Musanze imaze gukina imikino 4 yikurikiranya idatsindwa ndetse itananganya, kuko iheruka gutsindwa ku munsi wa mbere wa shampiyona. Kiyovu Sports mu mikino 5 iheruka yatsinzemo imikino 3 inganya 1 itsindwa 1.

Kuri iki cyumweru Gasogi United izakira As Kigali kuri Sitade ya Kigali, Etincelles FC yakire Mukura Victory Sports.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND