Kigali

Hamuritswe filime y'uruhererekane iri mu giswahili igaruka ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:29/10/2022 8:27
1


Sosiyeti itegura filime muri Tanzania A2V Television ifatanyije na Sanaa film Production ikorera mu Rwanda, bamuritse filime y'uruhererekane iri mu rurimi rw'igiswahili yakinnyemo abakinnyi batandukanye bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba.



Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukwakira muri Kigali Century Cinema iri mu nyubako ya City Tower hagati mu mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo kumurika filime y'uruhererekane iri mu rurimi rw'igiswahili yiswe 'Buriani Angel Maige'. 

Ni filime yakozwe na sosiyeti itegura filime muri Tanzania,  A2V Television, ku bufatanye na Sanaa film Production yo mu Rwanda.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudan.

Iyi filime yateguwe na Baraka Chegele ukomoka muri Tanzania afatanyije na Twide Phillip Mangula ukomoka muri Tanzania na Seleman Mzamili ukomoka muri Kenya.

Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo kumurika filime y'uruhererekane iri mu giswahili yateguwe n'abakinnyi bo muri Afurika y'Uburasirazuba

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj. Gen Richard Mutayoba Makanzo wari umushyitsi mukuru; umuyobozi wari uhagarariye Rwanda Film Office ikorera mu ikigo gishinzwe iterambere (RDB), Christian Rudahinyuka; Prof. Malonga Pacifique; uwari uhagarariye Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (Minafet), Alexis Mutamba; abakinnyi ba filime batandukanye bo mu Rwanda n'abandi. 

Baraka Chegele wafatanyije na bagenzi be mu gutegura iyi filime yayisobanuyeho byinshi, avuga ko ahanini igaruka ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) no kurwanya ikorwa ry'ibyaha mu buryo bwambukiranya imipaka (urugero gukora icyaha mu Rwanda ukajya kwihisha muri Kenya). 

Chegele yakomeje avuga ko filime yakinwe mu rurimi rw'igiswahili, cyane 'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika wihaye intego ko muri Nyakanga 2023 Igiswahili kizaba ari ururimi rukoreshwa mu nzego zawo zose.

Yavuze kandi ko muri iyi filime havanzemo amagambo make y'ikinyarwanda kugira ngo irusheho kuryohera abayireba bo mu bihugu bitandukanye. 

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Ambasaderi wa Tanzania, Maj. Gen Richard Mutayoba Makanzo, nawe akaba yashimiye abayiteguye n'igitekerezo cyiza bagize cyo kurushaho kuzamura ururimi rw'igiswahili mu bihugu by'Afurika.

Yavuze ko 'guteza imbere Igiswahili ku mugabane w'Afurika ari gahunda ishyirwamo ingufu na ACALAN (African Academy of Language), Ishami ry'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika'.

Uyu muhango witabiriwe n'urubyiruko rwinshi, wasojwe no kwerekana igice cya mbere cy'iyi filime, ndetse byagaragaye ko abitabiriye banyuzwe n'inkuru n'ubutumwa burimo. 

Umuyobozi wa gahunda yari umunyamakuru Janvier Popote, akaba yatangaje ko iyi filime izatangira kunyuzwa kuri Televiziyo y'u Rwanda mu minsi iri imbere. Yavuze ko nubwo ikiri gukinwa, ibice biri hanze bihagije ngo itangire kwerekanwa.




Umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier uzwi cyane nka Janvier Popote



Abayobozi bitabiriye imurikwa rya filime 


Prof. Malonga Pacifique witabiriye imurikwa ry'iyi filime 

Ambasaderi wa Tanzania, Maj. Gen Richard Mutayoba Makanzo


Baraka Chegele wateguye filime




Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Nathanie Ndayishimiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jina langu ni DUSABIMANA ADONIE2 years ago
    Pendekezo langu linahusiana na utiliaji mkazo kuhusu uandishi wa majina tofauti,kwa kuwa habari nzuri kama hii husomwa na watu tofauti.Kadri nilivyoendelea kusoma habari hii,nimewahi kutambua mahari fulani fulani ambapo mmeandika neno igiswahili kwa kuanzisha na herufi ndogo.Kwa ujumla igiswahili ni jina la pekee yaani kuliandika jina hili lazima litanguliwe na herufi kubwa kama hivi,Igiswahili badala ya kuandika igiswahili.Kuna ambapo mmeliandika vizuri lakini pengine mkaliandika vibaya.Nimewashukuru kwa jitihada zenu kwa kutupasha habari nzuri,shukrani zangu za dhati ziwafikie.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND