Abahanzi bane muri 50 bahatanye mu irushanwa rya One Nyota Music basezerewe, mu gihe habura iminsi mbarwa hakamenyekana 30 bakomeje mu kindi kiciro.
Nk’uko byari byatangajwe ko guhera kuri uyu wa 28 Ukwakira
2022 buri munsi bane bazajya basezererwa mu irushanwa rya One Nyota Music, aba
mbere bamaze gusezererwa.
Aba bakaba ari Ikuzwe Jimmy Leandre, Ngamije Cedric,
Rukundo Idrissa na Niyodusenga Thierry aba bakaba aribo byageze ku isaha ya saa
mbiri z’ijoro rya none bafite amajwi macye bahita basezererwa.
Iki gikorwa cyo gusezerera abafite amajwi macye mu matora
ari gukorwa binyuze kuri events.noneho.com na *559*60# kikaba kizakomeza, buri
munsi hakazajya hasezererwa bane bafite amajwi macye kugeza hasigayemo 30
bazakomeza mu kindi kiciro kuwa 01 Ugushyingo 2022.
Kuwa 14 Ukwakira 2022 akaba aribwo habaye igikorwa cy’amajonjora yitabiriwe n’abagera kuri 85 muri 214 bari biyandikishije, 50 bakaba aribo bahise babashije gukomeza.
Ngamije Cedric uzwi nka Shitto wari ufite nimero 27 yasezerewe
Rukundo Idrissa wari ufite nimero 39 yasezerewe
KANDA HANO UHESHE AMAHIRWE ABASIGAYE YO GUKOMEZA MU IRUSHANWA
KANDA HANO UREBE AMWE MU MASHUSHO YARANZE AMAJONJORA YA ONE NYOTA MUSIC COMPETITION
TANGA IGITECYEREZO