RFL
Kigali

Minisitiri Aurore Munyangaju yasuye ikipe z'igihugu za Sitting Volleyball ziri i Gisagara

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/10/2022 23:14
0


Minisitiri wa sipiro Aurore Mimosa Munyangaju yasuye ikipe z'igihugu z'umukino w'abafite ubumuga wa sitting volleyball aho ziri mu mwiherero, mu Karere ka Gisagara zitegura shampiyona y'Isi izabera muri Bosnie Herzegovine.



Uru ruzinduko yarukoze kuri uyu wa Kane ari kumwe n'umuyobozi w'akarere ka Gisagara, Rutaburingonga Jerome. Muri aka karere hari abakinnyi bagera kuri 24 bari mu mwiherero, aho ikipe y'igihugu mu bagabo igizwe n'abakinnyi 12 ndetse n'ikipe y'abagore ikaba igizwe n'abo bakinnyi.

Aya makipe agiye kuzuza ibyumweru 2 ari muri aka karere aho yitegura shampiyona y'Isi izabera mu mujyi wa Sarajevo mu gihugu cya Bosnie Herzegovine, kuva tariki 1 kugera tariki 11 Ugushyingo. Iyi mikino umugabane wa Afurika utanga amakipe 2 muri buri cyiciro, bivuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda na misiri aribo bazahagararira uyu mugabane.

Minisitiri Aurore yasuye amakipe y'igihugu ari kumwe na Mayor wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome uri hagati

Minisitiri Munyangaju aganira n'itangazamakuru, yavuze ko yishimiye uko yasanze abakinnyi. Yagize ati" Abakinnyi dusanze bameze neza bafite imbaraga, kandi bamaze igihe bitoza banabishingiyeho batwizeza ko igikombe bazakizana mu Rwanda. Kuva bagera hano mu Karere ka Gisagara twagumye kubakurikirana uko babayeho bya buri munsi, ndetse tuboneraho no kubibutsa inshingano zabo kuko natwe tubari inyuma." 

Minisitiri yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe n’abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball y'abagore

Minisitiri kandi yashimiye urwego akarere ka Gisagara kagezeho muri siporo, dore ko ari n'ubwa mbere yari ahageze. Yagize ati" akarere ka Gisagara gafite ibikorwa bya siporo byiza kandi byujuje ubuziranenge, ndetse ni n’akarere kari kugendera muri politike ya siporo neza. Bafite ibibuga byinshi ndetse bifasha kuba bakira amakipe y'igihugu. Ibi bikorwa remezo ni ibintu byiza byanatuma utundi turere twigiraho."

Minisitiri Aurore yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe n'ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball y'abagabo

Emile Kapiteni w'ikipe y'igihugu mu bagabo, yabwiye itangazamakuru ko igihe bamaze mu myitozo bumva gihagije kuba batanga umusaruro. Yagize ati" navuga ko igihe tumaze mu myitozo gihagije, turiteguye nk'ikipe abakinnyi bose nta kibazo kandi bose bafite imbaraga dore ko uyu munsi twanasuwe na Minisitiri waduteye morale, mpamya ko nayo izadufasha." 

Ibi ni nabyo byavuzwe na Liliana Kapiteni w'ikipe y'igihugu mu bagore, aho yavuze ko banezerewe no kuba Minisitiri yavuye i Kigali akaza kubasura, byaberetse ko bashyigikiwe ndetse banitaweho. 

Aya makipe y'igihugu azahaguruka mu Rwanda mu rucyerera rwa tariki ya mbere Ugushyingo aho bazafata indege saa 02:45 za mugitondo, bakanyura Istanbul bakagera Bosnie Herzegovine saa 20:55 z'ijoro kuri uwo munsi. 

Ikipe z'igihugu zasezeranyije Minisitiri Aurore ko bashobora kuzatahukana igikombe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND