Abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana n’abakozi b’Imana, Pasiteri Zerubbabel Mengistu, Antoinette Hansen, Mussie Fiseha na Gaby Kamanzi basuye kandi batemberera mu cyanya cya “Nyandungu Urban Wetland Eco Tourism Park” kiri hagati y'Akarere ka Gasabo na Kicukiro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira
2022, nibwo aba bahanzi n’abakozi b’Imana bari kumwe na Nzeyimana Fabrice
wateguye igiterane “Overflow Africa Worship Conference” basuye iki cyanya cya
Nyandungu, mu rwego rwo kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.
Bagize umwanya wo kuhaganirira, kuhasengera mu rwego
rwo kuragiza Imana iki giterane gihuriza hamwe abahanzi n’abakozi b’Imana bo
muri Afurika kugira ngo kizagende neza, kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 27
Ukwakira kugeza ku wa 27 Ukwakira 2022.
Ni ku nshuro ya gatanu iki giterane kigiye kubera mu
Rwanda, kuva mu 2017 gitegurwa n’umuryango Heavenly Melodies Africa.
Mu 2020, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Icyo
gihe kitabiriwe n’abantu bo mu bihugu birenga 20, baganiriye ku musaruro wo
gukorana nk’abantu bahuriye mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.
Umuyobozi wa Overflow Africa Worship Conference,
Nzeyimana Fabrice aherutse kubwira InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ya gatanu
biteze umubare munini w’abashumba n’abaririmbyi bitabira iki gikorwa gihuriza
hamwe abakozi b’Imana.
Ethiopia ihagarariwe n’Umushumba w’Itorero, Beza
International Church, Zerrubel Mengistu. Ni we watangije igikorwa ‘Africa
Arise’ cyaje kuvamo ‘Afurika Haguruka’ ya Zion Temple.
Iri torero ashumbye rya Beza International rirazwi
cyane muri Afurika, mu guhuza abashumba bo muri Afurika, kugira ngo bakorere
hamwe. Umuhanzi Mussle Fisseha ukorera muri iri torero nawe yamaze kugera i
Kigali.
Kuva iki giterane cyatangira cyitabirwa n’ibihugu
birimo u Rwanda, Zambia, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania. Ariko ubwo
cyabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kitabiriwe n’ibihugu 20 birimo nka
Madagascar.
Iki giterane kizaririmbamo abahanzi barimo Pompi
n’umugore we Esther bazwi cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo [Bo muri
Zambia] n’umuhanzikazi akaba n’umwigisha, Antoinette Hansen wo muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika uzahugura abahanzi ku bijyanye n’umuziki.
Hari kandi Rebeka Dawn wo muri Kenya, Fabrice na Maya
bazayobora iki gitaramo, Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo ‘Amfitiye
byinshi’, ‘Amaraso’, ‘Nguhetse ku mugongo’ n’izindi, Papi Clever n’umugore we
Dorcas bazwi mu ndirimbo ‘Impamvu z’ibifatika’, ‘Amakuru y’umurwa’ n’izindi na
Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Amahoro’, ‘Wowe’, ‘Arankunda’
n’izindi.
Iki giterane “Overflow Africa Worship Conference” kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kuva 28-30 Ukwakira 2022.
Ibumoso: Pasiteri Zerubbabel Mengistu wo mu Itorero Beza
Church International ryo muri Ethiopia ari kumwe na Antoinette Hansen, umuhanzi akaba n'umwigisha wa muzika wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Amahoro’
Pompi wo muri Zambia wambaye ingofero, Nizeyimana Fabrice na Mussie wo muri Ethiopia uri inyuma
Iburyo: Umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries izaririmba muri iki giterane, Vicent [Wambaye ingofero] ndetse na Pompi wo mu gihugu cya Zambia
Icyanya cya Nyandungu kigizwe n’ubusitai, inzira z’abanyamaguru, ibiyiga, aho umuntu ashobora kwicara n’ibindi
TANGA IGITECYEREZO