RFL
Kigali

Gaby Kamanzi, Antoinette n’abandi bitabiriye igiterane ‘Overflow Africa' basuye icyanya cya Nyandungu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2022 20:00
0


Abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana n’abakozi b’Imana, Pasiteri Zerubbabel Mengistu, Antoinette Hansen, Mussie Fiseha na Gaby Kamanzi basuye kandi batemberera mu cyanya cya “Nyandungu Urban Wetland Eco Tourism Park” kiri hagati y'Akarere ka Gasabo na Kicukiro.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, nibwo aba bahanzi n’abakozi b’Imana bari kumwe na Nzeyimana Fabrice wateguye igiterane “Overflow Africa Worship Conference” basuye iki cyanya cya Nyandungu, mu rwego rwo kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

Bagize umwanya wo kuhaganirira, kuhasengera mu rwego rwo kuragiza Imana iki giterane gihuriza hamwe abahanzi n’abakozi b’Imana bo muri Afurika kugira ngo kizagende neza, kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira kugeza ku wa 27 Ukwakira 2022.

Ni ku nshuro ya gatanu iki giterane kigiye kubera mu Rwanda, kuva mu 2017 gitegurwa n’umuryango Heavenly Melodies Africa.

Mu 2020, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Icyo gihe kitabiriwe n’abantu bo mu bihugu birenga 20, baganiriye ku musaruro wo gukorana nk’abantu bahuriye mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.

Umuyobozi wa Overflow Africa Worship Conference, Nzeyimana Fabrice aherutse kubwira InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ya gatanu biteze umubare munini w’abashumba n’abaririmbyi bitabira iki gikorwa gihuriza hamwe abakozi b’Imana.

Ethiopia ihagarariwe n’Umushumba w’Itorero, Beza International Church, Zerrubel Mengistu. Ni we watangije igikorwa ‘Africa Arise’ cyaje kuvamo ‘Afurika Haguruka’ ya Zion Temple.

Iri torero ashumbye rya Beza International rirazwi cyane muri Afurika, mu guhuza abashumba bo muri Afurika, kugira ngo bakorere hamwe. Umuhanzi Mussle Fisseha ukorera muri iri torero nawe yamaze kugera i Kigali.

Kuva iki giterane cyatangira cyitabirwa n’ibihugu birimo u Rwanda, Zambia, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania. Ariko ubwo cyabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kitabiriwe n’ibihugu 20 birimo nka Madagascar.

Iki giterane kizaririmbamo abahanzi barimo Pompi n’umugore we Esther bazwi cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo [Bo muri Zambia] n’umuhanzikazi akaba n’umwigisha, Antoinette Hansen wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzahugura abahanzi ku bijyanye n’umuziki.

Hari kandi Rebeka Dawn wo muri Kenya, Fabrice na Maya bazayobora iki gitaramo, Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo ‘Amfitiye byinshi’, ‘Amaraso’, ‘Nguhetse ku mugongo’ n’izindi, Papi Clever n’umugore we Dorcas bazwi mu ndirimbo ‘Impamvu z’ibifatika’, ‘Amakuru y’umurwa’ n’izindi na Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Amahoro’, ‘Wowe’, ‘Arankunda’ n’izindi.

Iki giterane “Overflow Africa Worship Conference” kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kuva 28-30 Ukwakira 2022. 

Ibumoso: Pasiteri Zerubbabel Mengistu wo mu Itorero Beza Church International ryo muri Ethiopia ari kumwe na Antoinette Hansen, umuhanzi akaba n'umwigisha wa muzika wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Amahoro’


Pompi wo muri Zambia wambaye ingofero, Nizeyimana Fabrice na Mussie wo muri Ethiopia uri inyuma 

Iburyo: Umwe mu bayobozi ba Gisubizo Ministries izaririmba muri iki giterane, Vicent [Wambaye ingofero] ndetse na Pompi wo mu gihugu cya Zambia 

Icyanya cya Nyandungu kigizwe n’ubusitai, inzira z’abanyamaguru, ibiyiga, aho umuntu ashobora kwicara n’ibindi 


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUCUNGUZI' YA FABRICE NA MAYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND