RFL
Kigali

Yakije umuriro kuri Ye! Sobanukirwa ‘Cancel Culture’ yakuye ibyamamare byinshi amata ku munwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/10/2022 16:46
0


Ibaze uri icyamamare wabyuka umunsi umwe ugasanga ku mbuga nkoranyambaga uri guhabwa inkwenene kubera amagambo wigeze kuvuga mu bihe byahise kandi ushobora kuba waranikiniraga!



Cyangwa se ukabyuka ubona ibaruwa iguhagarika ku kazi kubera na none amagambo wavuze cyangwa igikorwa wakoreye umuntu mu bihe byashize wenda utanibuka. Ibi ni byo byiswe ‘Cancel Culture’.

'To be cancelled’ ni imvugo imaze igihe ica ibintu muri Amerika. Imeze nko gutakarizwa icyizere mu byo wakoraga abantu bakakwiyomoraho kubera ikintu runaka bagushinja nk’ivangura, ubuhezanguni ku baryamana bahuje ibitsina, gufata ku ngufu abagore n’ibindi.

Urugero rw’abagizweho ingaruka harimo; Ellen DeGeneres washinjwe ivangura no gufata nabi abakozi bo mu kiganiro, bikarangira yamaganwe ndetse ikiganiro kigahagarikwa muri uyu mwaka nyuma y’imyaka 18 gica ibintu kuko cyari cyaratangiye mu 2003;

DaBaby wibasiye abafite ibyiyumviro by’abaryamana bahuje ibitsina, R. Kelly na Weinstein bashinjwe gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato, Chrissy Teigen washinjwe kwibasira umuntu akoresheje internet n’abandi.


Kanye West ntabwo yishimye muri iyi minsi

Ukurikira imyidagaduro byanga bikunze waba uzi ibiri gukorerwa umuraperi Kanye West [Ye] kuri ubu uri guhundagazwaho ibitutsi nyuma y’uko agaragaye yambaye imyambaro iriho ibirango bya ‘White Lives Matter’ nyuma akavuga ko imvugo ya ‘Black Lives Matter’ yari ubutekamutwe.

Yavuze kandi ko atemera ko George Floyd yishwe kubera gukandagirwa ku ijosi ahubwo byatewe no kunywa ibiyobyabwenge. Yanavuze amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abayahudi n’ibindi bitandukanye bitavuzweho rumwe muri rubanda.

Kuri ubu Ye, ibigo bitandukanye birimo Inzu z’imideli nka Balenciaga na GAP, CAA Creative Artists Agency, RMC yerekana filime, yashakaga kwerekana filime mbarankuru y’uyu muraperi ndetse na Adidas, byose biheruka gukuramo akabyo karenge bivuga ko bisheshe amasezerano y’imikoranire n’uyu muhanzi. Ibi byose byatumye ava mu baraperi batunze Miliyali y’amadorali.

Si aho gusa mu 2013, umukozi wari ushinzwe itumanaho muri sosiyete ya IAC ikora ibijyanye n’itangazamakuru na Internet muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justine Sacco, yafashe indege yerekeza Cape Town muri Afurika y’Epfo gusura umuryango we. 

Gusa mbere y'uko agenda, yandika ku rukuta rwe Twitter ati “Ngiye muri Afurika, nizere ko ntari bwandure VIH/SIDA. Nikiniraga da. Ndi umuzungu!”.

Nyuma y’igihe gito avuze aya magambo abantu ku mbuga nkoranyambaga baramwose rubura gica, bamushinja kugira ivanguraruhu no kwibasira abarwaye agakoko gatera SIDA.

Nyuma y’iminsi mike Jutsine Sacco yasabye imbabazi ku buryo bukomeye ariko biranga biba iby’ubusa yirukanwa ku kazi azize amagambo 12 yanditse. Ni byo koko ibyo yari avuze ntibyari ibyo gushimwa, ariko igihano yahawe cyari gifite uburemere bukomeye kuruta interuro ebyiri yanditse ku rukuta rwa Twitter.

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump we bamwita umwami wa Cancel Culture kuko ari mu bagizweho ingaruka zikomeye n’uyu muco, kuko ubu nta bushobozi na buto afite bwo kuba yagaragaza igitekerezo cye ku mbuga nkoranyambaga yaba Twitter, Facebook, Youtube, n’izindi kuko yaziciweho burundu.

Ibi byose byatewe n’imyigaragambyo yatewe n’abayoboke be ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ‘Capitol’ igapfamo abantu batanu, babishishikarijwe na Trump. Abantu baramwaganye ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo byinshi mu bikorwa bye bihazahariye.

Icyo gihe Banki ya Deutsche yavuze ko ihagaritse imikoranire n’imishinga ya Trump, Umujyi wa New York nawo uhagarika bimwe mu bikorwa bye, ikibuga cye cya Golf cyangirwa kwakira irushanwa rya PGA Tour, ndetse n’ibindi byinshi.

Muri uyu mwaka wa 2021 nabwo hari imyigaragambyo yabaye ku rubuga rwa TikTok rwiganjeho urubyiruko rukiri ruto bakunda kwita ‘Generation Z’ ruri hagati y’imyaka 6 na 24, bashaka guca umuhanzi Eminem wakanyujijeho mu myaka yashize, bamushinja kuba yarakoresheje amagambo mabi mu ndirimbo ye yafatanyije na Rihanna yitwa ‘Love the Way You Lie’.

Umwe mu batangije iyo ntambara kuri Tik Tok, yanditse amwe mu magambo agize iyo ndirimbo agira ati “If she ever tries to f***ing leave again, I'ma tie her to the bed and set this house on fire” [Niyongera kugerageza kugenda nanone, nzamuzirika ku gitanda ubundi ntwike iyi inzu’], arangije yongeraho ati “Yesssss let’s cancel him” [Yego reka tumuce].

Ibi ni ibyo byiswe ‘Cancel Culture’ cyangwa se inkundura yo gucira urubanza umuntu ushingiye ku byo yanditse cyangwa yavuze kugeza aciwe mu bandi cyangwa bimugizeho ingaruka ku buzima bwe bwite cyangwa ubw’akazi.

Kubera ingaruka Cancel Culture yagiye igira, ibyamamare nka Sunny Hostin na Levar Burton bazwi mu gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko yari ikwiriye kwitwa Consequence Culture kubera ingaruka yagiye igira kuri bamwe.

Cancel Culture yaje ite?


Iri jambo ryaturutse ku ijambo “Ostracism” rikomoka ku ijambo ry’ikigereki rizwi nka “ostrakismos”. Iri jambo ryamamaye cyane mu kinyejana cya gatanu mbere y’ivuka rya Yesu.

Ryakoreshwaga mu buryo bwa Demokarasi mu Mujyi wa Athens mu Bugiriki aha umuntu yakumirwaga mu Mujyi mu myaka 10. Byakoreshwaga hagamijwe gucisha amazi umuntu wigometse kuri Leta nyuma ryakomeje gukoreshwa mu buzima busanzwe.

Cancel Culture cyangwa Call-out culture, yaturutse kuri iri jambo yatangiye gukoreshwa cyane mu myaka ya 2010 rimenyekana cyane mu ntangiriro za 2020 aho umuntu acirwaho iteka yaba mu kazi akora, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se imbonankubone.

Ibi byaje gukwira hose ku buryo byanditsweho n’abanditsi 100 barimo babiri bazwi cyane banditse ibitabo bakaba n’abakinnyi ba filime, J.K. Rowling na Noam Chomsky aho mu ibaruwa banditse ivuga kuri uyu muco wa ‘Cancel Culture’ bavuze ko waremye umwuka wo kutababarira ‘Climat intolérant’ ndetse ukarema ubwoba mu bantu bwo kutavuga ku bintu runaka batinya ko byabagiraho ingaruka.

Bamwe mu bantu bakomeye batanze impuruza

Abayobozi, abanyamakuru, abanditsi ndetse n’abandi bazwi ku Isi, batangiye gutanga impuruza, kuko batinya ko Imbuga nkoranyambaga zizageraho zikaba abacamanza bacira imanza abantu bavuze cyangwa bakoze ibitemerwa n’umubare munini w’abantu. Cyane ko bakabya ikosa kandi bagatuma umuntu afatirwa igihano kiremereye ku buryo yakwisanga nta nshuti akigira cyangwa se ntaho yapfa kubona akazi.

Cancel Culture imaze kuvugwaho n’abantu benshi bagaragaza ingaruka zayo ndetse berekana ko mu gihe nta gikozwe uyu muco ushobora kuzakura, ukamera nk’ingufuri ifunze iminwa y’abavuga ibidashakwa kumvwa, ugapfukirana ubwisanzure bwo kuvuga.

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika ni umwe muri bo. Yabigarutseho kenshi mu biganiro bye bitandukanye ndetse icyo aheruka kugirana na CNN tariki 8 Kamena 2021, yavuze ko zimwe mu ngaruka z’uyu muco ari uko ujya hakurya y’inkombe, ukarenga aho wagakwiye kuba ugarukira.

Yagize ati “Hari ingaruka nyinshi za ‘Cancel Culture’ kuko duhora twibasira abantu igihe cyose. Ntabwo twahora twiteze ko abantu bose baba intungane cyangwa ko bahora bafata ibyemezo bya politike bikwiriye. Yego igihe byagaragaye ko ari abanyabyaha bazahanwa ndetse duhamagarira abantu kurwanya ibyo bakoze ariko ntibasabwa kubarwanya.”

https://twitter.com/therecount/status/1402248381003599875?lang=en

Bill Maher umunyarwenya akaba n’umunyamakuru usesengura Politiki kuri Televiziyo ya HBO yo muri Amerika, we yavuze ko abaharanira ubwigenge bakwiriye guhaguruka bagashaka itegeko rirwanya Cancel Culture kugira ngo uwagabweho igitero n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja ibyaha bikomeye ahagarare yemye areke gukomeza gusaba imbabazi.

Mu Rwanda cyane mu myidagaduro ntabwo umuco wa Cancel Culture urahagera.


Kanye West yagizweho ingaruka na 'Cancel Culture'

UKO CANCEL CULTURE IKORA


UKO 'CANCEL CULTURE' YANGIJE IKI GISEKURU


UKURI UKWIYE KUMENYA KURI 'CANCEL CULTURE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND