RFL
Kigali

Tour du Rwanda ivuguruye n'imikoranire na FFC - Iby'uruzinduko rwa Murenzi Abdallah mu Bufaransa

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/10/2022 17:48
0


Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda ari mu Bufaransa, aho yagiriye uruzinduko rwo gushakishiriza ibyiza igare ryo mu Rwanda, ahanini mu gushyiraho imikoranire n'ishyirahamwe ryo mu Bufaransa (FFC) ndetse no kuryoshya isiganwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda bisumbyeho.



Muri uru ruzinduko, Murenzi ari kumwe n'umuyobozi nshingwabikorwa wa FERWACY, Bwana Nkuranga Alphonse, Kamuzinzi Olivier uyobora Tour du rwanda ndetse na Olivier Grandjean uhuza ibikorwa bya Tour du Rwanda akanayobora byinshi kuri tekiniki.

Abagize iri tsinda, bahuye na Michel Callot uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Bufaransa (FFF) baganira ku gushyiraho amasezerano y'imikoranire hagati ya FERWACY na FFC, bateganya ko bizagerwaho mu mpera z'uyu mwaka wa 2022 cyangwa mu ntangiriro za 2023.


Murenzi Abdallah na Michel Callot

Abayobozi ku mpande zombi, bateganije ko amasezerano azaba agamije kuzamura umukino w'amagare mu Rwanda nk'aho FFC izajya iha FERWACY abatoza b'inzobere bakaza guhura abanyarwanda biruseho, Gushyiraho gahunda zitandukanye zo kuzamura abanyempano bakiri bato n'ibindi.

Iyi kipe kandi yahuye n'abayobozi b'ikigo cya ASO gisanzwe gitegura Tour de France, bagirana ibiganiro bigamije ubufatanye mu rwego rwo kurushaho kunoza imitegurire n'imigendekere myiza ya Tour du Rwanda, nka rimwe mu marushanwa y'amagare akomeye muri Africa.

Baganiriye kandi ku buryo ASO yafasha FERWACY gushaka abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere umukino w'amagare mu Rwanda n'izindi ngingo zitandukanye nko kwerekana Tour du Rwanda mu buryo bw'imbonankubone (live Streaming) n'ibindi.


Ikipe ya FERWACY n'abayobora ASO

Murenzi Abdallah n'itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko mu Bufaransa, mu gihe habura amezi ayinga ane ngo Tour du Rwanda y'umwaka wa 2023 ikinwe. Biteganijwe ko iri rushanwa ngarukamwaka rizatangira ku ya 19 rigasozwa ku ya 26 Gashyantare 2023.

Uru ruzinduko kandi rubayeho mu gihe FERWACY n'izindi nzego zireba ibya Siporo mu Rwanda bakomeje imyiteguro yo kuzakira Shampiyona y'isi y'amagare izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.




Source: FERWACY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND