Umuhanga mu kuvanga no gutunganya umuziki, Themba Sonny boy Sekowe uzwi nka DJ Maphorisa ategerejwe i Kigali, mu gitaramo cyiswe "Intore Sundays" kizaba ku wa 6 Ugushyingo 2022.
Ni ubwa mbere uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko agiye
gucurangira i Kigali. Ni umunya-Afurika y’Epfo uri mu bahiriwe n’umwuga wo
kuvanga umuziki, no guhuriza abahanzi bo ku mugabane wa Afurika mu ndirimbo
n’abandi banyuranye.
Maphorisa asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo akaba na
Producer. Igitaramo azakorera mu Rwanda kizabera ahitwa Mundi Center, guhera saa
munani z'amanywa kugeza saa tanu z'ijoro.
Azagihuriramo n'abarimo Dj Toxxyk, Dj Pyfo utegerejwe
mu iserukiramuco mu Budage, Dj Tyga na Kevin Klein. Kwinjira ni 20,000 Frw ku
muntu umwe n'ibihumbi 300 ku bantu batandatu.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol, binyuze mu kinyobwa cya Skol Pulse.
Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere
injyana ya ‘amapiano’ muri Afurika y’Epfo, kugeza ubwo bamwe bavuga ko
iyi njyana ishobora kuzaba iya mbere ku Isi ahanini biturutse ku bahanzi
bamaze kuyiyoboka.
Yanateje imbere ariko Afropop. Amaze gukorana n’abanyamuziki
bakomeye barimo Wizkid, Sizwe Alakine, Kwesta, Uhuru, Drake, Black Coffee,
Major Lazer, Runtown, C4 Pedro, Tresor, Kabza De Small, Era Istrefi n’abandi.
Maphorisa yavutse kuwa 15 Ukwakira 1987, avukira
muri Soshanguve mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Afite indirimbo ‘Soweto Baby’ yakoranye na Wizkid na DJ Buckz. Itsinda Mafikizolo ryataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye
bafitanye indirimbo zirimo nka Khona, Kucheza ndetse na Love Portion.
Hari kandi ‘Particula’ yakunzwe mu buryo bukomeye
yakoranye na Major Lazer, Nasty C, Ice Prince, Patoranking na Jidenna.
Maphorisa yigeze kuvuga ko gukurira iruhande rwa Nyina
aririmba muri korali mu rusengero, abavandimwe ba Se ari abanyamuziki, biri mu
byatumye yumva ashaka kwiyegurira umuziki mu buryo bw'umwuga.
Se wabo (Uncle) yabonye ukuntu Maphorisa ashishikajwe
no kumenya umuziki, bituma amuha igicurangisho cy'umuziki cyifashishwa mu
gufata amajwi.
Maphorisa ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2.7 kuri Instagram, ategerejwe mu gitaramo i Kigali
Maphorisa utegerejwe i Kigali yanakoze ku mishinga y'indirimbo z'abahanzi barimo Drake
Maphorisa kuva akiri muto yatunze muri mashine ye indirimbo z'abahanzi benshi
Maphorisa amaze kwegukana ibihembo bikomeye mu muziki abicyesha guteza imbere injyana ya 'amapiano'
TANGA IGITECYEREZO