RFL
Kigali

Minisitiri Bayisenge mu bashenguwe n'urupfu rw'abana batatu bavukana bahitanywe n'impanuka

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:26/10/2022 18:06
1


Abanyarwanda benshi bagaragaje amarangamutima y'akababaro ku mbuga nkoranyambaga, bagaruka ku nkuru ibabaje y'abana batatu bava inda imwe baherutse kwitaba Imana bazize impanuka ikomeye, yabereye mu Karere ka Nyarugenge mu mpera z'icyumweru gishize.



Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka mu karere ka Nyarugenge aho yataye umuhanda ikagonga imodoka nto n'abandi bantu bari hafi y'umuhanda, batandatu muri bo bahatakariza ubuzima.

Batatu mu bahitanywe n'iyo mpanuka, ni abana batatu bava inda imwe bo mu Karere ka Rwamagana, aribo; Fruit Sikubwabo Joseph wari ufite imyaka 15, Shami Sikubwabo Herve wari ufite imyaka 13 na murumuna wabo Racine Sikubwabo Honore wari ufite imyaka 10 y'amavuko.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, DR Bayisenge Jeannette ni umwe mu bagaragaje akababaro yatewe n'urupfu rw'aba bana bashyinguwe kuri uyu wa 26 Ukwakira, anihanganisha umuryango bakomokamo uri mu bihe by'agahinda, aho yatanze ubutumwa yifashishije urubuga rwa Twitter.

Ubutumwa bwa DR Bayisenge Jeannette uyobora MIGEPROF

Bamwe mu b'amazina azwi mu bikorwa by'imyidagaduro, itangazamakuru n'ibindi, nabo bagaragaje ko bababajwe n'urupfu rw'aba bana, nk'aho umunyamakuru Byansi Baker wa Royal FM yagize ati ''Tekereza nk'ababyeyi babo, biteye ubwoba.''

Ubutumwa bwa Byansi Baker

Senateri, DR Havugimana Emmanuel we yagize ati ''Ni inkuru ibabaje ku muryango. Ni ukwihangana ku muryango wa Sindikubwabo. Ibi biragoye cyane kubona amagambo wabivugamo''

Mu bagiye basubiza ubutumwa bwo ku mbuga za Twitter na Instagram batanze ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe basabye kwishyira hamwe bagafata mu mugongo umuryango aba bana bakomokamo, abandi basaba kuwuremera n'ibindi.

Aba bana batatu bahitanywe n'iyi mpanuka ikomeye, basezereweho bwa nyuma i Nyagasambu, basabirwa muri Paruwasi Gatulika ya Kabuga mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyogushimwa didier1 year ago
    Gusa biragoye kubyakira ark mubuzima birababaza kubura abawe gus umuryago wihangane imana ibahe iruhuka ridashira abobana





Inyarwanda BACKGROUND