Kigali

Ibintu 5 ukora bikakwangiriza isura utabizi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/10/2022 13:21
0


Sobanukirwa ibintu ukora utabizi bikangiza isura yawe unamenye uko ubyirinda hakiri kare.



Hari ibintu byinshi umuntu ashobora gukora mu isura ye yo mu maso bigatuma ihinduka nabi, akaba yazana amabara mu maso cyangwa uruhu rwe rugahinduka uko rutari rusanzwe. Akenshi ibi umuntu abikora atabizi ko bimwangiriza isura kugeza atangiye kubona ibimenyetso.

Dore ibintu 5 byangiza isura buhoro buhoro:

1. Kumena ibiheri: Hari ubwo umuntu azana ibiheri binini cyangwa bitoya mu maso ugasanga abimenagura bitaranashaya akurikije ububabare aba yumva, ariko si byo kuko bizana inkovu z’umukara mu maso, ugasanga uruhu rusigaye rwarahinduye isura. 

Ubundi urabireka bigashya ndetse bikanimena, cyeretse igihe wabibwiwe n’umuganga w’uruhu nabwo hari imiti runaka uri gukoresha.

2. Kogamo amasabune abonetse yose: Uruhu rwawe rugomba kugira isabune n’amavuta urumenyereza, ukirinda guhora uhindagura buri munsi, kugira ngo udatuma ruzana infections zitera uduheri duto tuza mu maso cyangwa ugasanga hagenda hikata imirongo.

3. Kumenya kwita ku ruhu bijyanye n’ibihe: Uruhu ruba rukeneye ko urwitaho cyane cyane mu maso ukurikije uko ibihe biba bimeze, ukamenya uko urinda uruhu rwawe mu gihe cy’izuba kuko hari nk’ubwo usanga umuntu yarabaye igikara mu gihe cy’izuba kuko atazi ko kugenda ku zuba ryinshi utitwikiriye bihindura uruhu.

4.Guhozamo amataratara: Iyo umuntu akunda kwambara amataratara (Lunettes) igihe cyose, usanga zarishushanyije mu maso he ku buryo aho zinyura hagaragara cyane maze yazikuramo ukabona yarahindutse.

5.Kunywa itabi: Ubusanzwe umuntu ukunda kunywa itabi cyane, aba yiyangiriza ubuzima,ndetse yangiza n’uturemangingo dufasha uruhu kumererwa neza. Ibi bikaba bigira ingaruka zikomeye zirimo no kurwara kanseri y’uruhu.

Ibi nibyo bintu umuntu ashobora gukora bikangiza isura ye, kandi mu buryo atari azi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND