RFL
Kigali

Miss Muyango na Clapton kibonge nibo bazayobora igitaramo cya Iwacu Comedy

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/10/2022 0:28
0


Uwase Muyango Claudine wabaye Nyampinga w’u Rwanda uberwa n’amafoto, na Clapton Kibonke umwe mu bakinnyi ba Comedy bakomeye mu Rwanda nibo bazayobora igitaramo Iwacu Comedy.



Iwacu Comedy Show ni igitaramo cyateguwe na Zuby Comedy igizwe na Sam ndetse na Seth, aba akaba ari abanyarwenya bakomeye mu gusetsa mu Rwanda.

Seth aganira na inyaRwanda.com, yavuze ko impamvu bahisemo Muyango na Clapton kuyobora igitaramo cya Iwacu Comedy ari uko aba bombi ubushobozi bwo gushimisha abantu babubabonyemo, kandi ko bizeye neza ko abantu bazishima.

Iwacu Comedy ni igitaramo kizagaragaramo abanyarwenya b’amazina azwi, ndetse banafatiye runini iki gisata cy’imyidagaduro.


Miss Muyango azayobora igitamo cya Iwacu Comedy

Usibye Miss Muyango na Clapton Kibonge, harimo umunyarwenya Mc Tricky uzaturuka muri Kenya ndetse na Kanyamukwego, Rusine, Fally Merci ndetse na Zuby Comedy bateguye iki gitaramo.

Ni igitaramo giteganyijwe kuba ku itariki 6 Ugushyingo 2022 muri Camp Kigali, aho hazaba harimo abanyarwenya batandukanye ndetse bakomeye.


Clapton azafatanya na Miss Muyango


Clapton na Miss Muyango nibo bazayobora igitaramo cya Iwacu Comedy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND