RFL
Kigali

Irushanwa rya Legacy Tournament ryagarutse mu buryo mpuzamahanga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/10/2022 22:11
0


Irushanwa rya Legacy Tournament riri gukinwa ku nshuro yaryo ya gatatu, kuri iyi nshuro rigiye gukinwa harimo n'amakipe mpuzamahanga mu gihe mu cyumweru gishize hakinnye ay'imbere mu gihugu gusa.



Kuva kuri uyu wa Gatatu nibwo irushanwa rya Legacy Tournament 2022 ririmo gukinwa ku nshuro ya gatatu, agace karyo ka nyuma kari butangire gukinwa.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo iri rushanwa ngarukamwaka ryatangiye, aho hakinnye amakipe y'imbere mu gihugu. Aya makipe yitwaye neza imbere mu gihugu yahise ashyirwa mu matsinda, agomba gutangira guhatana kuri uyu wa gatatu mu bagabo n'abagore.

Uko amatsinda ateye.

Mu bagabo itsinda rya mbere ririmo New Star yo mu Burundi, UGB ndetse na APR BBC. Mu itsinda rya kabiri, harimo REG BBC, Shoot 4 the stars na Espoir BBC.

Mu bagore, itsinda rya mbere ririmo IPRC Huye, PJB yo muri Congo na REG WBBC. Mu itsinda rya kabiri, harimo The Hoops WBBC, Young stars yo mu Burundi na Wonderful yo muri Congo

Mu mikino y'ibigo by'mashuri yisumbuye hazitabira ; CSA, IFAK, LDK na GHA. Mu basheshe akanguhe hazitabira; UGB, Techno yo mu Burundi, mu itsinda rya mbere, naho mu itsinda rya kabiri hakaba harimo; Gorillas stars na Bakolo yo muri Congo.

Iri rushanwa ritegurwa n’ikipe ya UGB, ifatanyije n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA), rikaba rigamije kwibuka nyakwigendera Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu bashinze ikipe ya UGB.

Aba bagabo bibukwa, Shampiyona Aimable yahoze ari umyobozi w’ikigo cy’amashuli cya Lycée De Kigali (LDK), yanashinze kandi ikipe ya Basketball y’iki kigo akaba n’umuyobozi wayo, mu gihe Nizeyimana Jean de Dieu we yakinnye Basketball anaba umutoza mu makipe arimo na UGB BBC. Yatoje kandi LDK, KCBC n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND