Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d'Arc wa Kiss FM, yatunguwe n’inshuti ze bahuriye mu mwuga w’itangazamakuru n’abandi, bamukorera ibirori byo gusezera ubukumi bizwi mu rurimi rw'icyongereza nka "Bridal Shower."
Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki
23 Ukwakira 2022, byabereye kuri Muhazi Flowers Beach & Resorts, ku
mucanga, ku mazi no mu bwato.
Cyuzuzo yahawe impano, anahabwa impanuro azashingiraho
mu rugendo rushya rw’ubuzima agiye gutangira.
Umunyamakuru Niyongira Antoinette yagaragaje ifoto ya
Cyuzuzo ari mu bwato, maze agira ati “Aritegura kuba umugeni. Ndagukunda
mukobwa."
Umunyamakuru Jado Max ukorana ikiganiro na Cyuzuzo
kuri Kiss Fm, we yanditse agaragaza ko atewe ishema n'intambwe mugenzi we
ateye. Amwifuriza ibyishimo n'ibyiza gusa mu rugendo rushya agiye gutangira.
Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage 2015, yavuze
ko atewe ishema na Cyuzuzo. Ati “Ukwiye ibyishimo byose Isi itanga n'ibirenzeho.
Ntewe ishema nawe.”
Cyuzuzo aritegura gukora ubukwe na Niyigaba Thierry
Eric, wamwambitse impeta y’urukundo ku wa 5 Ukuboza 2021.
Uyu mukobwa yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye aho
yubakiye izina birimo Isango Star, Radio 10 na Royal Fm.
Cyuzuzo anakora ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri
Televiziyo Rwanda akorana n’abanyamakuru Aissa Cyiza, Michèle Iradukunda na
Mucyo Christella.
Ni bucura mu muryango w’abana babiri. Mu
2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa
impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye
n’Imibanire mpuzamahanga.
Cyuzuzo afite uburambe bw’imyaka irenga icyenda mu itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho, akaba umuhanga mu Cyongereza n’Igifaransa.
Inshuti, abavandimwe, abo bakorana n’abandi batunguye Cyuzuzo bamukorera ibirori bya ‘Bridal Shower’
Cyuzuzo yahawe impano n’impanuro azubakiraho mu rugendo rushya rw’ubuzima atangiye
Cyuzuzo yavuze ko afite inshuti nziza, zatumye yiyumva nk’igikomangoma
Tariki 23 Ukwakira 2022... Umunsi ufite igisobanuro kinini mu buzima bwa Cyuzuzo
Cyuzuzo aritegura gukora ubukwe n'umukunzi we Thierry
Cyuzuzo Jeanne D'Arc n'umunyamakuru Kamanzi Natasha wa Kigalitoday
Cyuzuzo n'umunyamakuru Antoinette Niyongira wa Kiss FM bakorana
Cyuzuzo na Rita Umuhire
Cyuzuzo na Sifa Gaju Uwase
Cyuzuzo na Christelle bahurira mu kiganiro 'Ishya' kuri Televiziyo Rwanda
Cyuzuzo na Nakure Caissy
Jeanne D'Arc na Bumwe Ritha Clarisse
Cyuzuzo n'umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Michelle Iradukunda
Jeanne D'Arc na Aissa Cyiza wa Royal Fm
TANGA IGITECYEREZO