Umuhanzi wo mu Burundi wagize ibihe byiza mu muziki w’indirimbo zihesha icyubahiro Imana, Apostle Appolinaire Habonimana, Mussle Fisseha wo mu gihugu cya Ethiopia, Gaby Kamanzi wo mu Rwanda n’abandi batumiwe mu giterane ngarukamwaka cyitwa “Overflow Africa Worship Conference”.
Ni ku nshuro ya gatanu iki giterane kigiye kubera mu
Rwanda, kuva mu 2017 gitegurwa n’umuryango Heavenly Melodies Africa.
Mu 2020, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Icyo
gihe kitabiriwe n’abantu bo mu bihugu birenga 20, baganiriye ku musaruro wo
gukorana nk’abantu bahuriye mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.
Iki giterane cyubakiye ku ntego yo guhuza abaririmbyi
ba Gospel ku rwego rwa Afurika, bakagira ubumwe, bagakorera hamwe kandi
bagateza imbere Gospel, haba mu rusengero bakoreramo n’ahandi hanyuranye mu
rwego rwo kwamamaza ingoma y’Imana.
Kitabirwa kandi n’abavugabutumwa. Ni n’umwanya wo
kumenyana birushijeho hagati y’abitabira iki giterane. Hanagarukwa ku bibazo
bimwe na bimwe bivugwa mu matorero, kenshi abantu batabonera umwanya wo
kuganiraho mu buryo bwisanzuye.
Umuyobozi wa Overflow Africa
Worship Conference, Nzeyimana Fabrice yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ya gatanu biteze umubare
munini w’abashumba n’abaririmbyi bitabira iki gikorwa gihuriza hamwe abakozi b’Imana.
Avuga ko buri mwaka bunguka umunyamuryango mushya,
kuko muri uyu mwaka iki giterane kizitabirwa n’igihugu cya Ethiopia, ni mu gihe
umwaka ushize Kenya nayo yitabiriye.
Ethiopia izaba ihagarariwe n’Umushumba w’Itorero, Beza
International Church, Zerrubel Mengistu. Uyu ni we watangije igikorwa ‘Africa Arise’ cyaje kuvamo ‘Afurika Haguruka’ ya Zion Temple.
Iri torero ashumbye rya Beza International rirazwi cyane muri Afurika, mu guhuza abashumba bo muri Afurika, kugira ngo
bakorere hamwe.
Umuhanzi Mussle Fisseha ukorera muri iri torero nawe
ari ku rutonde rw’abazitabira iki gikorwa.
Nzeyimana Fabrice ati “Uyu mwaka turiteze kwaguka.
Kubona ibyinshi byiza. Kandi turumva ko buri gihe iyo tubonye igihugu
cyiyongereyeho baduhuza nk’abandi. Nk’aba twabamenye kubera ko twahuye n’abo
umwaka ushize. Ni ukuvuga ngo igihugu kimwe kigenda kizana ikindi.”
Kuva iki giterane cyatangira cyitabirwa n’ibihugu
birimo u Rwanda, Zambia, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania. Ariko ubwo
cyabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kitabiriwe n’ibihugu 20 birimo nka
Madagascar.
Nzeyimana avuga ko bitewe n’uko kwitabira iki giterane
ari ubuntu, bagihura n’imbogamizi y’ubushobozi ari nayo mpamvu bari gutekereza
kwagura iki giterane kikajya kibera no mu bindi bihugu bya Afurika.
Iki giterane kizaririmbamo abahanzi barimo Pompi n’umugore
we Esther bazwi cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo [Bo muri Zambia] n’umuhanzikazi
akaba n’umwigisha, Antoinette Hansen wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzahugura abahanzi ku bijyanye n’umuziki.
Hari kandi Rebeka Dawn wo muri Kenya, Fabrice na Maya
bazayobora iki gitaramo, Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo ‘Amfitiye byinshi’,
‘Amaraso’, ‘Nguhetse ku mugongo’ n’izindi, Papi Clever n’umugore we Dorcas bazwi
mu ndirimbo ‘Impamvu z’ibifatika’, ‘Amakuru y’umurwa’ n’izindi na Gaby Kamanzi wamenyekanye
mu ndirimbo zirimo ‘Amahoro’, ‘Wowe’, ‘Arankunda’ n’izindi.
Nzeyimana Fabrice avuga ko iyo asubije amaso inyuma
kuva mu 2017 batangira iki giterane, ubu, bafite byinshi byo gushimira Imana
cyane cyane ku mpinduka zakozwe mu bijyanye no gucuranga mu buryo bwa Live n’imyandikire
indirimbo za gospel.
Habayeho kandi guhuza no gushyigikira abahanzi n’abakozi b’Imana, abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana, abahanzi bakomeye baje mu Rwanda bakorana indirimbo n’abo mu Rwanda n’ibindi.
Ati “Muri macye muri Overflow
turashaka gukuraho imbibi z’ibihugu kugira ngo abantu bakorane, basabane,
dushyire ingufu hamwe.”
Yavuze ko gutegura iki giterane atari ibintu byoroshye, ariko bashima Imana kuko hari abumva neza intego y’iki giterane bakabashyigikira, binyuze mu buryo bwa Mobile Money na Airtel Money aho ukanda *544*511# ubundi ugashyigikira umurimo w’Imana. Igihe ukoresha uburyo bwa Visa Card unyura ku rubuga rwa https://hmafrica.com/donate.php
Habonimana Appolinaire wo mu Burundi watumiwe muri iki
giterane azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndacafise impamvu’ yo kuri album ‘Muri
wewe’ yo mu 2015, ‘Negereye intebe yawe’, ‘Imana niyo buhingiro’ n’izindi
zitandukanye zakomeje izina rye kuva mu myaka myinshi ishize ari mu muziki.
Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bagize igikundiro
kidasanzwe mu muziki wa Gospel mu Burundi. Amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye
birimo n’iserukiramuco ry’indirimbo zihimbaza Imana yakoreye mu gihugu cya
Canada.
Fabrice Nzeyimana n’umufasha we Maya Nzeyimana bazayobora
iki giterane bamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka "Muremyi w’Isi",
"Yitwa Ndiho", "Yesu Kiza", "Ntawundi" n’izindi.
Iki giterane “Overflow Africa Worship Conference”
kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali,
kuva 28-30 Ukwakira 2022.
Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, igikorwa cya
mbere kizatangira saa moya za mugitondo kugeza saa tanu z'amanywa- ibiganiro
bikomeze kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro.
Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, igiterane
kizatangira saa mbili za mugitondo kugeza saa saba z'amanywa. Nyuma gisubukurwe
saa kumi kugeza saa moya z'ijoro.
Ku Cyumweru ari nawo munsi wa nyuma, igiterane
kizatangira saa kumi n'imwe z'umugoroba kirangire saa moya z'ijoro.
Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo ‘Amfitiye byinshi’,
‘Amaraso’, n’izindi itegerejwe muri iki giterane gihuza
abakora umuziki uhimbaza Imana
Igiterane “Overflow Africa Worship Conference” kigiye kuba ku nshuro ya gatanu nyuma yo gusubikwa mu 2021 kubera Covid-19
Umuramyi wamamaye mu Burundi, Apostle Appolinaire Habonimana ategerejwe muri iki giterane. Yaherukaga i Kigali mu giterane cya ‘Women Foundation Ministries’
Papi Clever n’umugore we Dorcas bazwi mu ndirimbo ‘Impamvu z’ibifatika’, ‘Amakuru y’umurwa’ n’izindi. Baherutse mu bitaramo bakoreye mu Bubiligi
Umuramyi Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Amahoro’, ‘Wowe’, ‘Arankunda’, azahesha umugisha ubwoko bw’Imana muri iki giterane
Couple ya Nzeyimana Fabrice na Maya bazwi cyane mu
ndirimbo nka ‘Muremyi w’Isi’ nibo bazayobora iki giterane kigiye kuba ku nshuro
ya gatanu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO "NEGEREYE INTEBE YAWE" YA APPOLLINAIRE HABONIMANA
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMANA NIYO BUHUNGIRO’
REBA HANO INDIRIMBO ‘MUREMYI W’ISI’ YA FABRICE NA MAYA
REBA HANO INDIRIMBO ‘MY HEART SINGS’ Y’UMUNYA-ETHIOPIA MUSSIE FISSEHA
TANGA IGITECYEREZO