Kigali

Swimming: Irushanwa ryo gushaka impano zizahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’urubyiruko ryatanze ikizere

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/10/2022 14:38
0


Kuwa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2022, mu Karere ka Karongi habereye irushanwa rya ‘RSF Open Water Swimming Championship’ ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ‘RSF’ na Komite Olempike y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ikigega Olempike (Olympic Solidarity).



Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe icyenda  agizwe na Cercle Sportif de Kigali, Cercle Sportif de Karongi, RWESERO SWIMMING CLUB, MUHAZI CANOE SPORTS CLUB, LES DAUPHINS SWIMMING CLUB, MAKO SHARKS SWIMMING CLUB, VISION JEUNESSE NOUVELLE SWIMMING CLUB, RUBAVU SPORTING CLUB na GISENYI BEACH BOYS. 

Iri siganwa ryaranzwe no guhatana muri Metero (5000, 3000, 1000 na 800), Abasiganywe bahatanye mu byiciro by’imyaka 12 na 14, 15 na 17 ndetse na 18 kuzamura, mu byiciro byose haba mu bahungu n’abakorwa, uretse mu kiciro cya metero 5000 cyakinwe hatitawe ku byiciro. 

Nyuma yo gusiganwa, hateranyijwe amanota n’imidari y’uko amakipe yitwaye, ikipe ya Cercle Sportif de Karongi niyo yahize izindi.

Muri uyu mujyo wo gushaka abakinnyi bazitabira Imikino Olempike y’urubyiruko izabera i Dakar ho muri Senegal mu 2026, Byiringiro Christan w’imyaka 14 ukinira Ikipe ya Cercle de Karongi mu Kiciro cy’abagabo na Uwurukundo Ruth wa RUBAVU Sporting Club, nawe ufite imyaka 14, batoranyijwe nk’abahize abandi, ndetse banabihemberwa na Habyarimana Frolent, ushinzwe amashyirahamwe ya Siporo muri MINISPORTS ndetse na Madamu Umutoni Salama Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, nabo bari baje kwirebera iyi mikino.

Abakinnyi basiganwe mu byiciro bitandukanye 

Nyuma y’iri rushanwa ryakiniwe mu mazi magari ‘Open Water’, biteganyijwe ko mu Ukuboza tariki ya 05 mu Mujyi wa Kigali, hazabera irushanwa naryo ryo muri uyu Mujyo, rigamije gushaka izi mpano no mu kiciro cy’Amashuri.





Uko abakinnyi basiganwe

Mu gusiganwa metero 1000 M

1. Mugwaneza Jean Bosco ukinira Vision Jeunesse

2. Bukombe Christian ukinira Karongi

3. Nyomungeri Shema na we ukinira Karongi

Muri metero 800

Hagati y'imyaka 12-14,

Byiringiro Christian ukinira c.s.k niwe wabaye uwa mbere, Mugwaneza Jean Bosco ukinira Vision aba uwa kabiri, naho Bukombe Christian aba uwa gatatu.

Mu bagore batarengeje imyaka 

12-14, Uwurukundo Ruth Rubavu Sporting Club yabaye uwa mbere, Emertha Akarikumutima aba uwa kabiri, naho Mushimiyimana aba uwa gatatu.

Muri metero 3000, Byiringiro Christian yabaye uwa mbere, Niyonsenga Jeanne aba uwa kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND