Kim Kardashian yakoze birori
byitabiriwe n’ibyamamare, byiganjemo abo mu muryango wabo.
Mu bitabiriye harimo Kourtney
Kardashian, Travis Barker, Kris Jenner, Corey Gamble, Kendall Jenner n’inshuti
za hafi.
Mu butumwa bukora ku mutima, nyina
yamwifurije umunsi mwiza w’amavuko agira ati: “Umunsi mwiza ku mwiza wanjye Kimberly."
Akomeza agira ati: “Kim Kardashian
uracyari agakobwa kanjye gato kandi cyo kimwe uri umugore w’umunyembaraga nzi."
Yongeraho ati: “Buri kimwe
ukinyuranamo umucyo, uri urugero rwiza rwo gukomera no kwihangana."
Mu bandi bamwifurije isabukuru nziza, harimo imfura ye North West wifashishije amashusho yanyujije ku rubuga
rwa Tik Tok.
North yifashishije amashusho y’ibihe
byiza yagiranye n’umubyeyi yongeraho ati:"Umunsi w’amavuko wa Mama kuri Tik
Tok."
Ibirori by’isabukuru ya Kim Kardashian
bikaba byabereye muri Calabas nyuma y’uko yari avuye mu mukino w’umwana we yanahuriyemo
na Kanye West.
Kanye na Kim bakaba bari bicaye begeranye n’ubwo nta biganiro bagiranye, ariko mbere yo gutandukana Kanye ngo yabanje kumwifuriza isabukuru nziza anamushima kubw’abana babo bane.
Kris Jenner ari mu bitabiye ibirori by'isabukuru y'umukobwa we
Corey Gamble uzwi mu bucuruzi unakundana na Kris Jenner ari mu bari babucyereye
Kendall Jenner yari yambariye ibirori
Kris Jenner na Corey barebana akana ko mu jisho
Travis Barker na Kourtney Kardashian bari bambaye imyambaro y'umukara harimo igera ku birenge
Stephanie wahoze akorera Kim Kardashian mbere yo gutangira kwikorera yari mu bitabiye ibirori
Malika na Khadijah impanga zizwi cyane muri filimi y'umuryango waba Kardashian, bari babucyereye
Mbere gato y'isabukuru y'amavuko ya Kim Kardashian, yabanje guhurira na Kanye mu mukino aho byemezwa ko yamwifurije isabukuru nziza bagiye gutandukana.
