Kigali

Rusizi: Indege ya RwandAir yarenze aho guparika igwa mu mirima y'abaturage

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:22/10/2022 12:26
1


Indege ya Kompanyi ya RwandAir yo mu bwoko bwa WB601 yakoreye impanuka i Rusizi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho yarenze ikibuga yagombaga guhagararaho, ikagwa mu mirima y'abaturage.



Iyi ndege yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Kamembe yarenze ikibuga mu buryo butunguranye, ihagarara mu gice gisanzwe kidatuwe, ntihagira umuntu n'umwe uhungabana mu bari bayirimo.

Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko impanuka yabaye mu rukerera idakanganye kuko yiboneye ko abari bayirimo bose ari bazima.

Kompanyi ya RwandAir ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti "Indege ya RwandAir WB601 yari mu rugendo yerekeza Kamembe muri iki gitondo yagize ikibazo gito mu kugwa."

Bakomeje bati "Abagenzi n’abakozi bose bafite umutekano. Turahura n’ibibazo muri gahunda yacu uyu munsi kandi twiseguye ku bo bigiraho ingaruka."

Ubwo twandikaga iyi nkuru, abari i Rusizi bari nategereje ubufasha buva mu bashinzwe iby'indege ku kibuga cya Kanombe, ngo baze gutanga ubufasha, indege isubire mu kibuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Japhet Niyokindi2 years ago
    Imana ishimwe ko atacononekaye yazigamye abantu nibintu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND